Ngoma: Koperative y’abamotari bo mukarere ka Ngoma biyujurije inzu y’ubucuruzi

6

Koperative y’abamotari bo mu karere ka Ngoma, bamaze kwiyuzuriza inzu y’ubucuruzi yarangiye itwaye amafaranga hafi miliyoni 19.

Nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’iyi koperative COTAMON, ngo iyi nyubako ni imwe mu bikorwa aba bamotari bamaze kwigezaho birimo no gushinga ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda.

Uwabagabo vedaste wabashije kugeza koperative kuri ibi bikorwa mbere yuko asimburwa kumwanya we tariki 13/08/2013 avuga ko koperative nyuma yo kuvugwamo imicungire mibi n’ubuyobozi,ubu imaze kugira ibikorwa byiza kandi byinshi.

Bimwe mu bikorwa uyu mugabo yagejeje kuri koperative harimo, gushinga ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutanga amamoto kubanyamuryango ku nguzanyo.

Uyu muyobozi ahakana ibivugwa ko iyubakwa ry’iyi nzu haba harabayemo inyerezwa ry’amafaranga kuko ngo bakoresheje amabati batari bateganije bagakoresha ayamake.

Yagize ati ”Iyi nzu ingengo y’imari yari yayiteganijweho ntabwo yageze kandi ikibazo cy’amabati ngo bagiye kuruganda basanga amabati ari ugutanga komande bituma bagura ayari ahari kandi n’amafaranga yasagutse yaragaragajwe.”

Iyi nzu yubatswe ifite imiryango ine y’ubucuruzi ndetse n’imiryango itatu mu gikari ikodeshwa.

Ubwo habaga amatora muri iyi koperative ku itariki 13/08/2013 abatowe biyemeje gukomeza kuzamura abanyamuryango bareba icyabateza imbere.Komite nshya yatowe iyobowe na Hitayezu Jean Baptiste akaba ariwe wasimbu Uwabagabo vedaste kubuyobozi bwa COTAMON.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes