Ngoma: Abamotari baranenga ubuyobozi bwa koperative ubushake buke mu kubaha jile nshya

Ngoma Abamotari baranenga  ubuyobozi bwa koperative ubushake buke mu kubaha jile nshya

Abatwara abagenzi ku mamoto bibumbiye muri koperative bise KOTAMONI, barinubira ubuyobozi bwabo ko ntacyo bukora ngo babone umwambaro mushya wabo(ijire) kandi uwo basanganwe warashaje kuburyo bateramo ibiremo.

Umwambaro basanganwe bawumaranye imyaka myinshi nkuko babyivugira kandi ngo  warashaje kuburyo bugaragara ndetse ngo bateramo ibiremo kuko wacikaguritse. Nubwo iki kibazo bakigejeje kubuyobozi bw’iyi koperative ngo hashize igihe bahora babwirwa ko uwo mwambaro wabo ugiye kuboneka vuba ariko ngo amaso yaheze mu kirere.

Nyuma y’aho ubuyobobozi bw’abamotari bibumbiye muri cooperative COTAMON ikorera mu karere ka Ngoma batangarije ko mugihe cya vuba bazatanga imyambaro mishya kuri abo bamotali , ababibwiwe ngo amaso yaheze mu kirere.

Bamwe mubo twaganiriye batangaje  ko bagifite ikibazo cy’imyambaro ishaje kandi niyo bijejwe ikaba itarabageraho.

Uku niko bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru baritangarije”Twebwe aya majire aratubangamiye cyane, si ikintu wagura mu isoko ngo umuntu yigurire. Birabangama kubona twambara ibintu biteyeho ibiremo nkaho twabuze amafaranga. Ntacyo ubuyobozi bwa koperative budufasha muri iki kibazo.”

Kuruhande rw’ubuyobozi bw’iyi koperative, perezida wa KOTAMON avuga ko ikibazo kikiri kubamotari bamwe banga gutanga amafaranga ibihumbi bitanu ngo hakorwe komande y’ amajire yose maze bayahabwe.

Abatwara abantu ni bamwe mubo abantu benshi barimo n’abasura igihugu cyangwa akarere bareberamo isura y’abatuye akarere cyangwa igihugu kuko aribo bahura nabo kuburyo bworoshye igihe bakeneye ko babageza aho baba bagiye.

Kuba abatwara abantu ku mamoto cyangwa ikindi kintu bakambara imyambaro itaboneye byagira ingaruka ku isura y’akarere ndetse n’igihugu muri rusange.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes