Muhanga: Amafaranga asaga miliyari 15 agiye kubaka imihanda

7

Abajyanama b’akarere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo bemeje imwe mu mihanda izakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari nubwo amafaranga azayikora ahanini atazava mu ngengo y’imari y’akarere.
Ibi Perezida wa njyanama yabitangarije mu nama njyanama idasanzwe yamuhuje n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga tariki ya 14/08/2013.
Umuyobozi w’inama njyanama y’aka karere Antoine Sebarinda avuga ko biyemeje kwibanda ku bikorwaremezo bizaba bigizwe ahanini n’imihanda y’ibitaka idatunganyijwe iherereye cyane cyane mu gice cy’umujyi wa Muhanga.
Sebarinda yavuze ko miliyali zisaga 15 z’amanyarwanda arizo zizatunganya iyi mihanda. Amwe muri aya mafaranga akarere kazayahabwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi bw’abantu n’ibintu (RTA) andi akazatangwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (Union Europeenne-EU).
Sebarinda yavuze ko bagiye gukora imihanda ya kaburimbo inyura mu mujyi rwagati ,imbere y’ibiro by’akarere ka Muhanga igakomereza aho bita mu Giperefe, undi ukazahera mu izingiro ry’imihanda y’umujyi; ku muhanda ugana kuri stade ya Muhanga n’agace ka Ruvumera.
Sebarinda kandi avuga ko hari undi muhanda wa kaburimbo bazakora uherereye mu nkengero z’umujyi wa Muhanga ugana mu murenge wa Shyogwe ahitwa i Murambi ku kigo kiberamo amahugurwa cya RIAM. Uyu muhanda mugari wa Kaburimbo ukazakomereza ahitwa mu kinini ugahura n’umuhanda usanzwe ugana mu karere ka Ruhango. Uyu muhanda ukazazamura imihahirane yari isanzwe hagati y’akarere ka Muhanga na Ruhango.
Iyi mihanda izafasha kugabanya ubucucike bw’imodoka bwatezaga impanuka nyinshi muri uyu mujyi wa Muhanga, nk’uko bigaragazwa n’abayobozi b’akarere.
Indi mihanda izakorwa muri uyu mwaka ni iherereye mu bice by’icyaro, mu mirenge ya Kiyumba, Rongi na Kibangu. Iyi ikazafasha abaturage mu bikorwa by’ubuhahirane hagati y’iyi mirenge.
Umuyobozi mu karere ka Muhanga ushinzwe igenamigambi n’iterambere ry’ubukungu, Eric Bizimana, yavuze ko amafaranga y’inkunga azatangwa na UE azanyuzwa muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mbere yo kugera ku bagenerwabikorwa.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes