Koperative y’abamotari ya Ngoma yabonye ubuyobozi bushya

Koperative y’abamotari ya Ngoma yabonye ubuyobozi bushya

Nyuma y’aho  abanyamuryango ba koperative yo gutwara abantu ku mamoto ya Ngoma (COTAMON) bagaragarije ko ubuyobozi bwariho bugaragaza ubushake buke mu gukemura ibibazo byabo, kuri uyu wa 13/8/2013 hashyizweho komite nshya.

Komite nshya iyobowe na Hitayezu Jean Baptiste watowe kumajwi arenga 70%, azajya afatanya kuyobora iyi koperative na vice president Magenda Protogene ndetse n’umwanditsi ariwe Ndayisabye Theophile.

Gutora komite nshya abanyamuryango bavuga ko byari kumpamvu ebyiri zirimo izuko komite yari iriho itizerwaga n’abanyamuryango bayo kubijyanye no gucunga umutungo, ndetse no kurangarana ibibazo bya koperatie nko kutagura amajile (umwambaro uranga abamotari) yo kwambara kugeza ubwo amajile abacikiyeho.

Perezida w’iyi koperative ucyuye igihe Vedaste muri iyi nama yasobanuye ko ikibazo cy’amajile cyatewe nuko abanyamuryango batatanze amafaranga bakwaga ngo zikoreshwe.

Yagize ati ”Birababaje kubona bamwe mu banyamuryango banga gutanga amafaranga twumvikanyeho yo kugura ijile, barangiza bakirukira mu itangazamakuru bavuga ngo ubuyobozi bwa koperative ntacyo bubamariye ngo amaso yaheze mu kirere.”

Nkuko abanyamuryango babigaragarije muri iyi nama ngo impamvu ni uko batizeraga ko ubuyobozi bwabo butazayanyereza kuko ngo hari nandi igihumbi batanze ngo bakorerwe amakarita abaranga none ngo  bari barategereje ko ziza baraheba.

Muri iyi nama hemejwe ko nubwo batanga ayo mafaranga 5000Rwf yo kugura jile ,zigomba kuzazanana n’ikarita y’umunyamuryango.

Umwe yagize ati: Kudatanga amafaranga si ikindi kibazo ahubwo ntitwizera ubuyobozi kuko nibyo twishyuriye batabiduha. Ubuse wagura Jile itagira ikarita byo bimaze iki? Ni nko guha umuganga itaburiya nta karita yakazi afite.”

Perezida mushya watowe w’iyi koperative yavuze ko agiye gukomereza aho bagenzi be  bari bageze ndetse arushaho guteza imbere koperative yirinda ibiteranya abanyamuryango n’ibibabangamira.

Mubandi bagize komite batowe harimo abajyanama babili (Boniface Hitimana na Safari victor) ndetse n’abagenzuzi batatu barimo  uwitwa  Theogene,Niyongira J.Paul Na Salehe Karegeya. Abashinzwe umutekano mu muhanda (abasecurite b’abamotari) nabo batowe ni Jean Baptiste Nshimiyimana na Joseph Habimana.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes