KARONGI: Abamotari baremera akanozasuku ariko ngo karigakwiye kugurwa n’abagenzi

8
Bamwe mu bamotari bo muri Karongi mu nama n’abayobozi babo

Bamwe mu bakora umurimo wo gutwara abantu kuri moto mu mujyi wa Karongi, bavuga ko gukoresha akanozasuku babishyigikiye, ariko ngo byaba byiza kurushaho abagenzi ari bo bakigurira.
Umumotari twaganiriye avuga ko ikoreshwa ry’akanozasuku aryemera 100% ariko ngo kuba ari bo bagomba kutwigurira birababangamira cyane. Uwo mumotari avuga ko byakabaye byiza abagenzi bagiye bigurira utunozasuku noneho ugiye gutega moto akaba akifitiye.
Ngo ibyo byabarinda guhora bagirana ibibazo n’abashinzwe umutekano wa moto mu muhanda dore ko mu karere ka Karongi ngo hari aho bajya babafata bakatubabaza, waba utagafite ugacibwa amande. Abamotari rero basanga ngo byari bikwiye ko urwego rushinzwe utunozasuku rwasubira inyuma rukareba ukuntu rwahindura amabwiriza akagenga, dore ko n’itegeko rikemeza ryamaze gusohoka.
Abamotari bavuga ko bakagura 100FRW ariko bo bumva ngo katari gakwiye kurenza 20FRW, bitaba ibyo kakajya kagurwa n’abagenzi kuko ngo iyo bazamuye ibiciro by’ingendo usanga abagenzi binuba.
Abagenzi benshi bavuga ko kwigurira akonazasuku byaba byiza, ariko ugasanga byabagora kuko bataba bazi aho tugurishirizwa. Amashyirahamwe y’abamotari ni yo aducuruza atuvanye ku mpuzamahuriro yabo, nayo iba yaturanguye ku rwego rudutumiza hanze.
Ubwo umwe mu bashinzwe utunozasuku mu Rwanda yari ari mu nama n’abamotari bo mu karere ka Karongi mu minsi ishize, yababwiye ko itegeko ryasohotse, kandi ko rigomba kubahirizwa kuko akanozasuku gafite umumaro. Akamaro ka mbere ngo ni isuku ku bagenzi, aka kabili ngo ni ukwinjiza amafaranga ku bakagurisha kandi kagahesha isura nziza igihugu, kuko bigaragara ko isuku yitaweho kuri bose.
Ku kibazo cy’isuku y’ingofero zirinda umutekano w’umutwe (casque), ushinzwe akanozasuku yavuze ko bibabaje kubona hari abazungu bigendanira izabo, kubera ko baba banga kwanduzwa n’izo bahabwa n’abamamotari. Akavuga ko abamotari bose nibubahiriza itegeko ry’akanozasuku, n’abo bagendana casque bazagera aho bakazireka.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes