KARONGI: Abamotari bakiriye neza akuma karinda moto kwibwa

Impuzamahuriro y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO), kuwa kabili 06-08-2013 ryasuye abamotari bo mu karere ka Karongi kubasobanurira akuma karinda moto kwibwa kugira ngo ababyifuza bazakagure. Abamotari bishimiye aka kuma nubwo batarakabona, bavuga ko biteguye kukagura ku bwishi.

Ubwo umuyobozi w’Impuzamahuriro y’abamotari mu Rwanda yari mu karere ka Karongi mu gikorwa cyo gutanga moto ku banyamuryango ba KOTAMOKA (Koperative y’abamotari ba Karongi), yaboneyeho akanya ko kubagezaho igitekerezo cyo kugura akuma karinda moto kwibwa.

 m_Abamotari bakiriye neza akuma karinda moto kwibwa

Umuyobozi wa FERWACOTAMO ashyikiriza ibyangombwa umumotari

Bwana Nsabimana Jerome yabwiye abamotari bo mu karere ka Karongi ibyiza by’ako kuma, avuga ko iyo kari muri moto, aho yajya hose, nyirayo adashobora kuyibura, yaba yibiwe mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo, ngo kabone n’iyo uwayibye yagerageza gutandukanya ibice biyigize amaherezo irafatwa.

Nubwo atari yaje yitwaje ako kuma ngo abereke uko gateye, Nsabimana akimara kubabwira ko kagura 30.000FRW, abamotari bo mu karere ka Karongi barakishimiye cyane bavuga ko n’igiciro cyako kidakanganye ugereranyije n’akamaro gafite.

Dore uko umwe mu bamotari bo muri Karongi abivuga: Nkatwe dukorera mu cyaro hari igihe umuntu agutega, mwagera ahantu hataba abantu akagushuka akaguha jus irimo feneriga (ibinini bisinziriza), nawe kubera ko uba unaniwe wagenze urugendo rurerure ukemera, mu kanya gato ukaba urasinziriye, moto yawe akayitwara ugasigara aho. Kari kuma rero turumva kazadufasha cyane, kuko ibihumbi 30 ntago ari menshi.

Mu karere ka Karongi, kimwe n’ahandi henshi mu Rwanda, abamotari bakunze guhura n’ibibazo by’abajura ba moto. Hari ababajyana ahantu baba basezeranye ba bene wabo bagatambika umugozi mu nzira ari ninjoro, abandi bakabaha jus zirimo imiti isinziriza, cyangwa bakabakangisha ibyuma n’imbunda umumotari bikaba ngombwa guhitamo ubuzima cyangwa moto.

Ako kuma rero ngo kazafasha abantu bibwe moto kumenya aho ziba zajyanwe, kuko kazajya gashyirwamo na nyiri moto akaba ari wenyine uzi aho gaherereye.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes