RUSIZI: Koperative y’abamotari yiyemeje gukuba 7 ibyo yagezeho mumyaka itatu

RUSIZIKoperative y’abamotari yiyemeje gukuba 7 ibyo yagezeho mumyaka itatu

Nyuma yo kongera gutora abayobozi b’iyi koperative bari barangije manda y’imyaka 3 bashimye ibyo abo bayobozi babagejejeho bahita banongera kubagirira icyizere cyo kongera kubatora, ni muri urwo rwego perezida w’aba bamotari Sibomana Haruna  wongeye kugirirwa icyizere kubera ibyo yagejeje kuri bagenzi be yahise yemerera mu ruhame rw’abantu kuzagurira amamodoka abamotari bamaze kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga by’imodoka  bakava kurwego rwo gutwara amapikipiki bakagera kurwo gutwara amamodoka

Aha yabijeje ko ibyo bizakunda kuko ngo ibyo bagezeho mumyaka 3 kandi badakoresheje inguzanyo bibemezako n’ayo mamodoka bazayageraho muri iyi manda bongeye gutorerwa y’imyaka 3, bimwe mubikorwa aba bamotari bagezeho muri iyi myaka 3 harimo kwigurira amamoto 64, kubaka inzu y’amagorofa 4  izatwara akayabo ka miliyoni Magana 200 .

Kugeza magingo aya iyo nzu ubu imaze gutwara akayabo ka miriyoni mirongo 80 , bakoze n’igikorwa cyo korozanya amatungo kubanyamuryango nibindi, ibyo bikorwa byose bakaba barabigezeho nta nguzanyo bafashe, Sibomana Haruna akavuga ko ibyo bagezeho bazabikuba 7 kuberako ngo azi ko iyi koperative igizwe n’abantu b’inyangamugayo ari nayo mpamvu ngo biyemeza ibikorwa kandi bakabikora vuba bafatanyije kuko ngo baba bizeye inyungu yabyo mubihe bitarambiranye

Iyi  koperative yashinzwe muri 2009 itangizanya abanyamuryango 141, intego igenderaho ni ukuvana abanyamuryango bayo mubwigunge bw’ubukene, abamotari bayigize batangaza ko ibi byose babigezeho kubera ubunyangamugayo no gukorera kuntego, kugeza ubu iyi koperative ifite abanyamuryango 507.  Bamwe mubayobozi batandukanye bo munzego za Leta bari bitabiriye iki gikorwa barimo cyo kwishyiriraho ubuyobozi bushya.

Rafiki Dieudonne  umukozi w’ikigo gishizwe guteza imbere amakoperative  RCS  yashimiye aba bamotari, ababwira ko nta yindi koperative y’abamotari ifite ibikorwa nk’ibyabo, akaba yabashishikarije gukomeza gukorera hamwe batanga umusanzu wabo w’amafaranga Magana 500 y’urwanda kuko ariyo shingiro ry’ ibikorwa byabo.

Abandi bayobozi baba ab’ingabo , polisi, ndetse n’uhagarariye abikorera ku rwego rw’akarere ka Rusizi bagarutse ku gushima ibikorwa by’aba bamotari ba koperative COMORU kuko ngo byabaye indashyikirwa muri aka karere aho andi makoperative akorera urugendoshuri muri aka karere baje kureba ibyo aba bamotari bagezeho kubera kwishyira hamwe kwabo.

Ibyo byose ngo byerekana ko ibyo bakora babiha agaciro, aba bayobozi bakaba babasabye kwima amatwi uwo ariwe wese wakwifuza gusenya ibyo bamaze kugeraho kuko ngo byabatwaye imbaraga n’umwanya mwishi, ariko kandi aba bamotari bibukijwe ko ibyo byose bagezeho bishingiye kumutekano,  basabwa kurushaho kuwubungabunga

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes