Rusizi: ibyiza n’ibibi bigomba kwigisha abantu gufata ingamba

Rusizi ibyiza n’ibibi bigomba kwigisha abantu gufata ingamba

Nyuma y’impanuka iherutse kuba kuwa 18/07/2013, igahitana abacongomani 7 Minisitiri w’umutekano Musa Fazili yagiranye inama n’abahagarariye ama Agence  hamwe n’abahagarariye ibinyabiziga bitwara abantu ibyo aribyo byose mu rwego rwo gufata ingamba mu kwirinda Impanuka za hato na hato .

 abakora uwo murimo basobanuriwe ko ibyiza n’ibibi biberaho kwigisha abantu, ibi minisitiri w’umutekano akaba yarabikuye kuri iyi mpanuka yahitanye abantu, asaba ko hafatwa ingamba zihamye zo gukumira impanuka zishobora gukurikiraho, dore ko uyu muhanda wa kamembe buragama udasiba guhitana abantu

Kuba Leta y’URwanda yarakoze imihanda myiza ntibisobanura ko bigomba kuba intandaro yo kumara abantu kubera imivuduko ikoreshwa n’abashoferi, yabwiye aba bakuriye abatwara ibinyabiziga ko impanuka zangiza byinshi birimo kubura abantu umusaruro bagombye gutanga Mugihugu ukabura ndetse hagahomberamo n’umutungo w’igihugu mwinshi.

Minisitiri w’umutekano yavuze ko nubwo iyi mpanuka yahitanye bantu bibabaje, ariko ngo hari  n’ikibazo cyo kuba hari abacongomani banyuza ibinyabiziga byabo mu Rwanda batujuje ibyangombwa, akaba yabivuze ashingiye kumapini y’iyi modoka iherutse gukora impanuka kuko yari ashaje, asaba inzego z’umutekano wo mu muhanda kuzasuzuma iki kibazo neza.

Minisitiri fazil yabwiye inzego z’umutekano ko kuba abacongomani banyura mu rwanda bitagomba kwica amategeko y’umuhanda akoreshwa n’urwanda, asaba Polisi kujya bakurikirana neza aba bashoferi b’abacongomani niba baba bujuje ibyangombwa, ariko yanababwiye ko bigomba gukorwa neza kugirango hatagira abavuga ko babangamiwe mu rwego rw’imibanire myiza y’ibihugu

Ikindi aba bayobozi basabwe kugira, ni  Politiki nziza y’ubufatanye na Gereza bagatera ibiti kuri uyu muhanda wa Nzahaha Bugarama kuko ngo byagabanya impanuka, anasaba akarere gushakisha uburyo aho hantu hakurura impanuka haba hatewe ibyuma bizitira umuhanda kugiranga harengerwe ubuzima bw’abantu.

Abashinzwe umutekano wo mu muhanda bavuze ko mu mezi 3 ashize muri uriya muhanda hamaze kubera impanuka zigera muri 6 zose, minisitiri yavuze ko ibyo bintu bitakwihanganirwa kuko ngo hari igisubizo cyabikemura kimwe n’uko ibindi bikemuka, asaba inzego zose kubihagurukira hakorwa imiganda n’ibindi.

Abitabiriye iyi nama barimo Gatete hamwe na bagenzi be bahagarariye inzego z’abatwara ibinyabiziga kimwe n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda bavuze ko bagiye gukorera hamwe barushaho gufata ingamba zihamye mu kwirinda impanuka za hato na hato.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes