RUSIZI: Amagari ateza impanuka muri nzahaha yahagurukiwe

RUSIZI Amagari ateza impanuka muri nzahaha yahagurukiwe

Hashize iminsi itari mike amagari akunze guteza impanuka yaraciwe mu muhanda wa Kaburimbo ariko ariko abanyonzi bakorera mu muhanda wa Bugarama Nzahaha ngo ntibasiba guteza impanuka muri iyo mirenge kubera uburemere bw’ibyo baba bikoreye hakiyongeraho n’umuvuduko baba bafite

Ubwo abashoferi bakorera muri uyu muhanda baganiraga na minisitiri w’umutekano mumpera z’iki cyumweru bamutangarije ko impanuka nyinshi zikunze guterwa n’abo batwara amagari kuko ngo baba bari kwiruka cyane , minisitiri w’umutekano Musa Faziri yabwiye inzego z’umutekano cyane cyane abakorera mu muhanda gukemura icyo kibazo byihutirwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu.

abashinzwe umutekano wo mu muhanda batangaje ko bagiye gukemura icyo kibazo vuba  ayo magari agashakirwa izindi nzira, gusa nanone bamwe mubaturage ayo magari agirira akamaro mu kubagezaho imyaka yabo yaba ijya mu masoko ndetse no mungo zabo basabwe kugira amasoko aciriritse hafi y’aho batuye bazajya bagurishirizamo imyaka yabo

Muri iyi mirenge ya Nzahaha na Bugarama hakunze kuba impanuka zihitana ubuzima bw’abantu inyinshi ngo zikaba ziterwa n’amagari

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes