RUSIZI: ABATWARA ABANTU KURI ZA MOTO BARAKANGURIRWA KWIBUMBIRA MU MAKOPERATIVE

ABATWARA ABANTU KURI ZA MOTO BARAKANGURIRWA KWIBUMBIRA MU MAKOPERATIVEHagamijwe gukurikiza amabwiriza ya Politiki nshya yo gutwara abantu n’ibinyabiziga , abamotari batwara abantu kuri za moto barasabwa kujya mu makoperative kandi bakibutswa ko uruhushya rwo gutwara abantu ruhabwa nyirimoto ku giti cye

Ibi ngo bikaba bigamije kubungabunga no gucunga neza umutekano w’izo moto. Ibi byagarutsweho mu kiganiro umukozi ushinzwe ibijyanye no gutwara abantu  mu kigo cy’igihugu RURA yagiranye n’abahagarariye abamotari batwara Abagenzi kuri za moto mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Kuruhande rw’aba bamotari ngo n’ubwo abatwara abantu kuri za moto babona inyungu yo kugirango uruhushya rwo gutwara abantu rujye ruhabwa nyir’imoto uyanditsweho , ngo bizagorana kuko abatwara moto umubare munini ari urubyiruko rutaragira ubushobozi bwo kwigurira imoto zabo

Bakomeza gutangaza ko ngo kugeza ubu bakoresha iz’abandi bityo ngo bakagenda babishyura gahoro gahoro, Uwase Francois ni umwe mubatwara abantu kuri moto, bavuga ko iki cyemezo kigoye kuko ngo bataragera kukigero cyo kwigurira moto zabo, akaba asaba ko bakongererwa igihe

Aba batwara moto nyuma yo kubona ko iki cyemezo cyarangije gufatwa ngo nabo bagiye gushaka uko bakwisunga amabanki akabaha inguzanyo zo kwigurira izabo moto babinyujije mumakoperative basanzwe babamo, kuko ngo bigoye kugirango ukorera undi azayimwandikeho abashe kubona uruhushya rwo gutwara.

Muvunyi Deo ushinzwe gahunda yo gutwara abantu n’ibintu ku butaka mu kigo cy’igihugu ngenzura mikorere RURA atangaza ko iyi gahunda nshya yo kugirango icyangombwa cyo gutwara abantu kuri moto gihabwe nyiri moto bizarinda ubujura, ikindi kandi ngo ntabwo bakwandikaho abantu ikinyabiziga kitari icyabo kuko ngo byagaragara nk’ubujura.

Muvunyi Deo ariko anavuga ko aba bamotari ngo baramutse bibumbiye mu makoperative nk’uko babisabwa ngo ntacyagorana kuko ngo bazabasha kugana ibigo by’imari bikabaguriza amafaranga yo kubona ibyabo binyabiziga, ikindi kizabagirira inyungu ngo ni  uko ikiguzi cyo kubona uruhushya rwo gutwara abantu kizagabanuka cyane.

Ubuyobozi bwa Polisi bwaboneyeho umwanya wo gukangurira aba bamotari kumenya gukoresha neza umuhanda dore ko ngo basigaye bakora impanuka nyinshi kandi ahanini zigaterwa no kuba abamotari badafite uburambe mubyo gutwara hakiyongeraho umuvuduko ukabije bakoresha.

basabwe kujya bibukiranya gukoresha neza umuhanda kugirango birinde imfu za hato na hoto zikururwa n’izo mpanuka.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes