Nyanza: Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya RCS cyatangiye hakorwa umuhanda wangiritse

Mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) gereza ya Nyanza yifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza mu gukora umuhanda wangiritse.

Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 9/07/2013 ubwo hakorwaga umuhanda uhuza uturere twa Ruhango na Nyanza unyura munsi gato ya gereza ya Nyanza.

Nyanza:  Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya RCS cyatangiye hakorwa umuhanda wangiritse

Umuhanda bakoze basize ubaye nyabagendwa

Mu bikorwa bitandukanye bakoreye muri uwo muhanda harimo gukora iteme no gutindamo amabuye aho wagiye uzanamo ibinogo.

Mbabazi Innocent umuyobozi w’iyi gereza yavuze ko imfungwa n’abagororwa bayifungiyemo bajya bagira igihe cyo kugaragara mu bikorwa byo kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, amateme n’ibiraro nk’uko byanagaragaye muri icyo gikorwa.

Ati: “Abantu bafunze igihe kiragera nabo bakajya mu buzima busanzwe nicyo gituma baba bagomba  kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu kugira ngo nibajya hanze basange ibintu bimeze neza maze babone aho bahera batanya n’abandi basanzeyo”

Imfungwa n’abagororwa bagaragaye muri icyo gikorwa cyo gukora uwo muhanda bagaragaje ko bagikoze bacishimiye maze bataha bakigerereye.

Bifashishije umurongo muremure bagiye bahererekanya amabuye maze bagenzi babo bari kumwe nabo bakahayasasa muri uwo muhanda kugira ngo ibinyabiziga biwukoresha birusheho kuwugendamo neza.

Abandi bagaragaye mu muhango wo gutangiza icyo cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa barimo Mukanyagezi Dativa komiseri ushinzwe kugorora, uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza muri icyo  kigo, ingabo n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwari buhagarariwe na Nkurunziza Francis umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imali n’iterambere muri ako karere.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes