Kiziguro: Akagali k’Agatare kageze ku iterambere rishimishije

Kiziguro: Akagali k’Agatare kageze ku iterambere rishimishije

Isanteri y’Agatere ubu yose ifite amashanyarazi

Mu myaka 19 ishize u Rwanda ruvuye mu icuraburindi abaturage baturiye agasanteri k’Agatare gaherereye mu Kagari ka Rubona mu Mudugudu w’Agatare, Umurenge wa Kiziguro, Akarere ka Gatsibo baratangaza ko bamaze kugera ku iterambere rishimishije.

Ubwo twagiranaga ikiganiro n’ abaturage bavuze ko mbere bari bahangayikishijwe n’uko umuhanda ugera mu gatare wari warapfuye bigatuma abagenzi bagenda n’amaguru, ibi bigatuma aka gace gahora inyuma mu iterambere, kuko wasangaga nta tagisi zijyayo ndetse n’imodoka zizana ibicuruzwa zararaga nzira kubera umuhanda mubi.

Uwitwa Nkurunziza, umucuruzi muri santeri y’Agatare, abona ngo icyerekana ko batakibarizwa mu cyaro ari ibikorwa remezo bamaze kubona. Ati “hano dufite umuriro, dufite za filigo, amatereviziyo, udushami tw’ubuzima n’amashuli byatugezeho ubu abana bacu bariga neza nta kibazo, abaturage barasobanutse, mbese ubona koko ko tutakiri icyaro nka mbere.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Rubona Sekaziga Francois iyi santeri ibarizwamo, avuga ko irimo gutera imbere nk’uko abaturage babyivugira. Ati “abaturage ba hano ntibakiri abanyacyaro nka mbere, ibi nta kindi tubikesha uretse ubufatanye nabo hamwe n’ubuyobozi bw’igihugu budahwema kutuba hafi”.

Umubyeyi witwa Mukeshimana Domitille nawe wo muri aka kagali yemeza ko iterambere bamaze kugeraho rishimishije, ariko akaba avuga ko hakiri imbogamizi yo kubona amazi hafi, ati:”Ikibazo cyo kuba tutagira amazi hafi kiratubangamiye cyane ku myigire y’abana bacu aho usanga tubatuma kuvoma bakavayo batinze bikabasibya amasomo”.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes