KARONGI: Police yijeje abamotari kuzabakemurira ikibazo cya parking igihe bagiye kwica isari

Ubuyobozi bwa Police mu karere ka Karongi tariki 15/7/2013 bwumvikanye na Koperative y’abatwara abantu kuri moto muri ako karere (KOTAMOKA), ko bugiye kubakemurira ikibazo cy’aho bazajya baparika moto zabo igihe bagiye gufata amafunguro ya saa sita.

Abamotari bo mu karere ka Karongi bamaze iminsi bafitanye ikibazo n’abashinzwe umutekano mu muhanda (traffic Police), ikibazo cyo gucibwa amande igihe baparitse moto zabo imbere y’aho bafatira amafunguro ya saa sita.

Abakunze guhura n’icyo kibazo ni abo muri santire ya Rubengera. Iki kibazo abamotari bakigejeje ku muyobozi wa Police mu karere ka Karongi Chief Superintendent Gatambira Paul, aho bari mu nama mu mujyi wa Karongi, ababwira ko cyumvikana ariko ko ibyiza aruko bazahurira i Rubengera akaba ari ho bagikemurira. Abamotari nabo babyakiriye neza.

Police yijeje abamotari kuzabakemurira ikibazo

Ku murongo w’ibyigwa, koperative y’abamotari mu karere ka Karongi (KOTAMOKA), yanaganiriye n’abanyamuryango kuri gahunda zo kwiteza imbere harimo kubaka inzu y’ubuyobozi bwabo mu mujyi wa Karongi, no gutanga izindi moto ku banyamuryango bashya.

Ubuyobozi bwa KOTAMOKA bwanamurikiye abanyamuryango agatabo kazajya kandikwamo umusanzu wabo batanga buri cyumweru, abamotari bose bishimiye ako gatabo, bigaragara ko bajyaga bagira ibibazo kuko mbere ntaho bagiraga bandika imisanzu yabo ku buryo bunoze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura (umujyi wa Karongi), Niyonsaba Cyriaque avuga ko gukorana n’abamotari ari ibintu by’ingenzi cyane kuko bafite uruhare runini mu buzima bw’umujyi. Niyonsaba yagize ati:

Ibibazo bajya bagira natwe nk’abayobozi turi mu bagomba kubafasha kubishakira ibisubizo, tukabigisha no kubaha amategeko abagenga kuko uyu mujyi ukunze kuzamo ba mukerarugendo benshi baba bakeneye guhabwa serivisi nziza n’ababatwara, kandi tunabakangurira kwitabira gahunda za leta zitandukanye.

Ku ruhande rwabo, abamotari nabo ntibicaye ubusa, gahunda za leta barazitabira uko babishoboye, dore ko banemeye gutanga umusanzu mu iyubakwa ry’amashuli y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Umuyobozi wa KOTAMOKA Bavakure Louis, yavuze ko bafite na gahunda yo gutera inkunga umupfakazi wa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bamwubakira, bakanamutera inkunga y’amafaranga batashatse kuvuga umubare. Ibyo ngo bazabikorera mu murenge wa Bwishyura mu byumweru bibili biri imbere uhereye kuwa mbere tariki 15-07-2013.

Muri Karongi kugeza ubu hari abakora tagisi moto babarirwa muri 200, ariko ubuyobozi bwabo bufite gahunda yo gutanga izindi ku banyamuryango bashya 30.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes