Kamonyi: Ikibazo cy’imihanda idakoze ni imbogamizi ku isoko ry’imyaka yera i Kayenzi

Ikibazo cy’imihanda idakoze ni imbogamizi ku isoko ry’imyaka yera i Kayenzi

Mu gihe abatuye umurenge wa Kayenzi bavuga ko batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi, batangaza ko mu kugeza umusaruro wabo ku isoko bahura n’imbogamizi z’imihanda idatunganyije. Ibyo ngo bikaba bibangamira ibiciro byawo kuko amafaranga batanga ku bwikorezi ari menshi.

Aba baturage bavuga ko iyo mihanda idatunganyije, ifite ibiraro bidakoze neza, bityo ntihagire imodoka irenga santeri ya Kayenzi ngo ijye kuzana imyaka mu murima. Icyo gihe ngo biba ngombwa ko bifashisha amagare yo kubafasha kugeza iyo myaka ku isoko.

Ngo ubwo bwikorezi bukoresheje amagare butera igihombo ku bahinzi, kuko mu mafaranga bahabwa ku musaruro, iyo bakuyemo ayo guhemba abanyegare, basigarana make; mu gihe umuguzi we aba yawutanzeho amafaranga menshi.

Turikumana Jean Marie Vianney, utuye mu kagari ka Kirwa, atangaza ko ibihingwa biherereye mu misozi, imihanda ihagera ikaba ari mike kandi ari mibi. “Ubwo rero umusaruro ugera ku isoko uhenze kandi wowe wahinze nta mafaranga ufitemo kuko uba wayatanze mu bwikorezi”, uko niko abivuga.

Mu myaka yera i Kayenzi higanjemo inanasi, ibitoki n’ibijumba. Abaturage bakaba bavuga ko umusaruro ugurwa n’abacuruzi bava i Kigali. Barifuza rero ko imihanda igera ahari imirima yatunganywa, maze imodoka zikazajya zijya kuyirangura mu mirima kuko ariho babona inyungu ijyanye n’ibyo baba bakoze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayenzi, Munyakazi Epimaque, arahumuriza aba baturage kuko hari umushinga wo gukora iyo mihanda; bakaba bazibanda ku mihanda ikora ku mirima y’abaturage myinshi, harimo n’uva Gacurabwenge werekeza mu kagari ka Kirwa no kuri Nyabarongo, ndetse n’uwerekeza aho umurenge wa Kayenzi uhurira n’akarere ka Muhanga.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes