Gatsibo: Urubyiruko rurakangurirwa kwirinda gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge

Urubyiruko rurakangurirwa kwirinda gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge

Abayobozi n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda

Mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi tariki ya 29 Kamena 2013 mu Karere ka Gatsibo wahariwe Gutunganya umuhanda wangiritse uherereye mu byapa bya Ngarama ho mu Murenge wa Kabarore.

Aha hantu hari muri hamwe hazwi muri aka Karere hinjirira ibiyobyabwenge biza mu karere ka Gatsibo biturutse mu Karere ka Nyagatare biba byaturutse mu Gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Uyu muganda wari witabiriwe n’inzego zose cyane cyane Abatuye mu kagari ka Marimba na Simbwa ho mu Murenge wa Kabarore, umushyitsi mukuru akaba yari Honorable Kantengwa Faith.

Ruboneza Ambroise umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yasabye abitabiye uyu muganda kurushaho gushyira hamwe mu kwiyubakira igihugu akangurira abayobozi b’imidugudu bose kurushaho gufatanya n’abaturage mu Kugaragaza abacuruza n’Abakoresha ibiyobyabwenge kugirango birandurwe burundu mu karere.

Uyu muganda kandi wari witabiriwe n’abatijisite bakora imirimo nsimburagifungo  bakaba barashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kuko bubaba bugufi, bemeza ko uku guhura n’abandi baturage n’umuyobozi w’Akarere bagasabana ari ubwa mbere babibonye kuva batangira ibi bihano.

Umuganda wasojwe n’umupira w’amaguru, urubyiruko rukangurirwa kwirinda gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge, ukaba wararangiye amakipe yose anganyije igitego kimwe kuri kimwe hagati ya Anti drug Team-T.I.G camp Kabarore n’Iyabanyozi.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes