Bugesera: Mu cyumweru cyahariwe RCS hazubakwa amazu hanasanwe umuhanda wa kirometero 8

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwatangije icyumweru cy’ubufatanye mu bikorwa by’iterambere bise RCS Week kizakorerwamo ibikorwa bitandukanye.

Umuhanda wa kirometero 8 uva ahitwa Lisiere ukanyura Nyabagendwa werekeza i Ririma ni wo gereza ya Bugesera yagize umwiihariko wayo mu kuzawutunganya muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa by’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS Week.

Hazifashishwa itaka ritanyerera bita latelitte, hasibwe ibinogo biri muri uwo muhanda, hanyuma n’imiferege iyobora amazi isiburwe.

Uyu muhanda wari ikibazo cyane cyane ku bawutwaramo imodoka nk’uko byasobanuwe na Munyaneza Venant umwe mu bashoferi bakoresha uwo muhanda cyane.

Umuyobozi w akarere ka Bugesera hamwe na komiseri muri RCS bareba ibyo bikorwa

Umuyobozi w akarere ka Bugesera hamwe na komiseri muri RCS bareba ibyo bikorwa

Yagize ati “ imodoka zacu zahacikiraga ibyuma kandi zikananywa amavuta menshi kubera kugendera muri vitesse ifite imbaraga. Numara gukorwa uzihutisha akazi kacu”.

Iki ni igikorwa gereza ya Bugesera izafatanyamo n’abaturage b’umurenge wa Ririma nk’uko Nabahire Anastase Komiseri w’agateganyo ushinzwe imari, abakozi n’ubutegetsi mu Rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, yabivuze.

“ iki cyumweru gituma abagomba kugororwa bahura n’abaturage bagahindura imyumvire, abaturage nabo bakamenya ubutabera bukwiye abo bari mu gihano, hanyuma n’ibikorwa by’iterambere bigatanga umusaruro ugaragara”.

Uretse uwo muhanda uzatunganywa, gereza ya Bugesera izanasanira inzu abaturage 4 batishoboye bo mu kagari ka Nyabagendwa mu murenge wa Ririma, bigaragara ko intege zo kuzuza inzu zabashiranye.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yasabye izo mfungwa n’abagororwa gukomeza kurangwa n’imyifatire myiza kandi bagafasha imiryango yabo kumva uburemere bw’ibyaha bakoze kugira ngo nabo bazabyirinde.

Ibi bikorwa bikaba bikorerwa mu gihugu hose mu magereza 13 ndetse no mu kigo ngororamuco cya Nyagatare. Bizasozwa tariki ya 21/7/2013.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes