Umuhanda uhuza uturere twa Rutsiro na Karongi wongeye kuba nyabagendwa

Umuhanda uhuza uturereNyuma y’igihe kigera ku mezi abiri n’iminsi icumi abakoresha umuhanda uhuza uturere twa Karongi, Rutsiro na Rubavu babangamiwe n’isenyuka ry’ikiraro kiri ku mugezi wa Muregeya ugabanya Karongi na Rutsiro, ubu noneho icyo kiraro cyamaze gusanwa, abagenzi bakaba barimo gukoresha uwo muhanda nta mpungenge.

Icyo kiraro cyasenyutse tariki 04/03/2013 nyuma y’uko imodoka ziremereye zari zikoreye ibyuma byo kubaka uruganda rw’icyayi mu karere ka Rutsiro zagicagaho. Icyakora n’ubusanzwe ngo cyari kimaze gusaza kuko abasaza batuye hafi yacyo bavutse mu myaka y’1940 bavuga ko babyirutse basanga cyarubatswe.

N’ubwo byagaragaye ko icyo kiraro cyasenyutse kubera gusaza, imodoka zakomeje kuhaca zigengesereye, rimwe na rimwe ndetse nko muri bisi abagenzi bakabanza kuvamo. Ubuyobozi bw’uturere twombi bwafashe icyemezo cyo kugifunga burundu tariki 22/03/2013 mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Icyo kiraro cyatangiye gusanwa tariki 24/04/2013 kikaba cyararangiye tariki 04/06/2013. Cyubatswe n’ingabo z’igihugu (RDF Engineering Regiment) ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibijyanye n’ingendo n’ubwikorezi (RTDA).

Bamwe mu bakoresha umuhanda wubatseho icyo kiraro bagaragaza impungenge z’uko ibimashini biremereye bishobora kongera kugisenya, ariko Hategekimana André, umukozi wa RTDA wakurikiranye ibijyanye n’iyubakwa ry’icyo kiraro avuga ko batari bagamije kugisana gusa ahubwo ko baje no kucyongerera ubushobozi. Igishaje cyashoboraga kunyuraho ibintu bifite uburemere butarenze toni 30, ariko igishya gifite ubushobozi bwo kwikorera ibintu bipima toni  60 kugeza kuri 70.

Ibyuma bigize impande z’ikiraro gishya ndetse n’isaso na byo birakomeye kuko bikubye kabiri ibyari byubatse ikiraro mbere. Isaso y’ikiraro cyari kihasanzwe ni yo cyane cyane yari yarangiritse kuko yari yubakishije imbaho none ubu bakaba barashyizeho isaso ikoze mu byuma.

Abagenzi bakoresha umuhanda uhuza Rutsiro na Karongi bashimishijwe no kuba wongeye kuba nyabagendwa kuko iyangirika ry’icyo kiraro ryatumye abashaka kugera cyangwa kuva ku biro by’akarere ka Rutsiro bahindura umuhanda bifashishaga.

Bakoraga urugendo rurerure rw’amasaha ari hagati y’abiri n’atatu berekeza iya Rubavu cyangwa se mu karere ka Ngororero bakoresheje imodoka, mu gihe ubusanzwe ibinyabiziga byakoreshaga igihe kiva ku minota 30 kugeza ku isaha imwe muri uwo muhanda wari warafunzwe uhuza uturere twa Rutsiro na Karongi.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes