RUSIZI : Mu rwego rwo gushimangira umutekano polisi y’igihugu yashyikirije abamotari inkunga ya miliyoni.

Mu rwego rwo gushimangira

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri za moto bibumbiye muri koperative COMOMARU ifite icyicaro mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, barashimira Polisi y’igihugu uburyo idahwema kubereka ubufatanye mu mikorere yabo kandi bakayizeza ubufatanye nayo mu kubungabunga umutekano. Ibi babitangaje nyuma yo gushyikirizwa inkunga ihwanye na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, iyi  nkunga bari barayemerewe n’umuyobozi mukuru wa Polisi ubwo aheruka gusura akarere ka Rusizi mu kwezi gushize kwa Gicurasi.

Ubwo  aba bakora umurimo w’abatwara abantu kuri za moto bashyikirizwaga  inkunga bemerewe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu , umuyobozi mukuru wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba AC J.Bosco SEMINEGA yavuze ko ari mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho myiza kuko ahatari imibereho myiza nta n’umutekano ushobora kuhaba, aha akaba yaboneyeho kubasaba kurushaho kuwurinda.

Abamotari bibumbiye muri koperative COMOMARU ifite icyicaro mu murenge wa Bugarama , inkunga bemerewe na Polisi bashyikirijwe  bayakiranye ibyishimo, maze bizeza ko igiye kubafasha kurushaho kwiteza imbere kandi ko batazahwema kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’igihugu kugirango ibyo bakora bitazangizwa n’umutekano muke.

ubwo habagaho ikibazo cy’iterwa ry’amagerenade mubihe byashize hirya no hino mu gihugu , abafashwe bagiye bagira uruhare muri ibyo bikorwa bagaragaza ko izo grenades zaturukaga mu bihugu by’abaturanyi zambukiye mu Bugarama mu karere ka Rusizi kandi hifashishijwe kugenda kuri za moto , iyi akaba ariyo mpamvu AC J.Bosco SEMINEGA yakanguriye abamotari gukomeza kuba maso ndetse no gutanga amakuru ku gihe, igihe babonye abo batwaye badasobanutse.

umuyobozi mukuru wa Polisi ubwo yemereraga inkunga aba bakora umurimo wo gutwara abantu kuri moto , yabijeje ko nyuma y’umwaka nibayikoresha neza bazabona izindi miliyoni eshanu z’inkunga. Iyi koperative COMOMARU yatangiye mu mwaka w’2010 ifite abanyamuryango 21 n’imari shingiro y’amafaranga 400 000 y’u Rwanda ubu ikaba igeze ku banyamuryango 106 n’imari shingiro y’amafaranga asaga miliyoni 12 z’ u Rwanda.

Aba bamotari bijeje aba bayobozi ko batazatatira igihango bahiga ko ntawe uzabanyura mujisho agamije guhungabanya umutekano kuko ngo yabasubiza inyuma kandi bamaze kubona ko ngo igihugu kibashigikiye aho kibashakira ibibafasha kwiteza imbere aha bavuze ko bagiye gukora uko bashoboye kugirango babyaze umusaruro aya mafaranga bityo ngo bazabashe gufata n’ayandi nkuko babisezeranyijwe.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes