Nyanza : Abitabiriye gutuzwa mu midugudu bahangiwe umuhanda

Bamwe mu baturage bitabiriye gahunda yo gutuzwa neza mu midugudu bakimuka aho bari batuye habateza ibibazo by’imiturire mibi,  abo mu kagali ka Karangazi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza tariki 08/06/2013 bahangiwe umuhanda mu gikorwa cy’umuganda rusange wahakorewe ku rwego rw’akarere.

Uwo mudugudu hari hashize igihe gito bawutujwemo ariko nta muhanda bari bafite ku buryo wanyurwamo n’imodoka. Ibyo nibyo byatumwe mu muganda biyemeza guhuriza hamwe  imbaraga zabo babifashijwemo n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza maze uwo muhanda barawuhanga.

Nyuma y’ikorwa ry’uwo muhanda abaturage bishimiye ko mu mudugudu wabo bigiye kujya biborohera guhahirana n’abandi ndetse banifashishije imodoka.

Barangije umuhanda baricara baganizwa kuri gahunda z’iterambere ryabo

Barangije umuhanda baricara baganizwa kuri gahunda z’iterambere ryabo

Mu kiganiro umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyanza Nkurunziza Francis yagiranye nabo baturage nyuma y’umuganda yabasabye gukomeza kwitabira gahunda yo gutura mu midugudu bakava hirya no hino mu tubande baherereyemo.

Yagize ati : «  Iyo umuntu atuye ahantu habi aba afite ibyago byo kugerwaho n’ibiza niyo mpamvu aho muri hashobora kubateza akaga mugomba kuhimuka »

Abasobanurira ibyiza byo gutura mu midugudu yavuze ko abahatuye amajyembere abageraho vuba bakabona imihanda, amavuriro, amashuli n’ibindi bikorwa remezo hafi yabo.

Ku rwego rw’akarere ka Nyanza uwo muganda wakozwe witabiriwe n’abaturage bagera kuri 300 buri wese akaba yabariwe umubyizi ungana n’amafaranga 500 y’u Rwanda nk’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagisozi wabereyemo bwabitangaje.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes