Nyamyumba intore ziri kurugerero zahanze umuhanda wa kilometero 2

Nyamyumba intore ziri kurugerero zahanze umuhanda wa kilometero 2

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba Habimana Martin

Intore zo mu murenge wa Nyamyumba akagari ka Kiraga akarere ka Rubavu zashoboye guhanga umuhanda mushya ureshya na kilometero 2, igikorwa basanga kizagirira akamaro abatuye umurenge kandi kikazahora kibukwa nk’igikorwa cy’indashyikirwa umurenge ucyesha urubyiruko.

Umuhanda wubatswe n’intore zo k’urugerero mu murenge wa Rugerero uherereye mu mudugudu wa Rambo, ukaba uzahuza ikigo cy’amashuli abanza ya Rambo n’ishuli rishya ry’imyuga riri kubakwa mu murenge wa Nyamyumba ku nkunga y’uruganda rwa Bralirwa.

Urubyiruko rw’umurenge wa Nyamyumba rurangije amashuri yisumbuye ruri mumirimo y’urugererero rutangaza ko kuva Bralirwa yarashyizeho inkunga yo kubaka ishuri ry’imyuga nabo bagomba kugira umusanzu batanga w’ibikorwa by’amaboko.

Mukantagara uvestine mubayobozi w’umudugudu wakozwemo uwo muhanda wifatanyije n’urubyiruko ruri k’urugerero avuga ko buri munyarwanda agomba guharanira ko ibikorwa by’amajyambere bimureba, kandi akabigiramo uruhare mu kubiteza imbere aho kumva ko hari abo bireba no gutegereza inkunga ziturutse ahandi.

Mukantagara  kandi avuga ko buri munyarwanda agomba gutinyuka gukora ibikorwa bimuteza imbere cyane ko n’inyungu ariwe zigarukira, ahereye k’umuhanda wahanzwe n’intore ziri k’urugerero avuga ko bizatuma ibikorwa by’amajyambere byiyongera, abantu batuye mu misozi bakaza kuwuturaho, amazi n’amashanyarazi bikabegera.

Naho Semucyo Leonidas umuyobozi ushinzwe imibereho myiza avuga ko iki gikorwa kiri mu kwishakamo ibisubizo kandi bikaba bigezweho, kuko ngo kuzuza uyu muhanda bizahamagara ibindi bikorwa by’iterambere mu murenge bicyeshwa urubyiruko rwa Nyamyumba.

Iki gikorwa kigaragaza imirenge yashoboye gutegura neza imikorere y’intore k’urugerero zikora ibikorwa by’iterambere, mu gihe hamwe intore zijya gushaka ubuyobozi zikabubura kandi ahandi zikoreshwa ibikorwa by’iterambere rusange bifatwa nk’ibisubizo by’umurenge.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes