Nyamasheke: Icyumweru cya Polisi cyatangirijwe mu muhanda hagamijwe gutoza abaturage imikoreshereze yawo

Nyamasheke: Icyumweru cya Polisi cyatangirijwe mu muhanda hagamijwe gutoza abaturage imikoreshereze yawo

Ibikorwa byo gutangiza icyumweru cya Polisi y’Igihugu ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke cyatangijwe kuri uyu wa 11/06/2013 byabereye mu muhanda wa kaburimbo (mu murenge wa Kagano) hagamijwe gutoza abawugendeshamo ibinyabiziga ndetse n’abaturage bawugendamo n’amaguru imikoreshereze yawo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul wari waje kwifatanya n’Abanyamasheke gutangiza iki cyumweru yabwiye abaturage ko nta muntu n’umwe ukwiriye gupfa azize impanuka, bityo buri muturage akaba akwiriye gusobanukirwa neza imikoreshereze y’umuhanda kugira ngo izo mpanuka zicike.

Jabo Paul yongeye gushima ubufatanye Polisi y’Igihugu igirana n’abaturage mu kubungabunga umutekano kandi bikaba byaragaragaje intambwe mu gukumira ibyaha.  Avuga ku bakoresha ibinyabiziga, Jabo yababwiye ko ibyo binyabiziga bitagira ubwenge ahubwo ko bikoreshwa n’abantu kandi mu gihe bikoreshejwe neza bikaba byatunga nyirabyo.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Superintendant Francois Segakware yashimiye abaturage bari bitabiriye iki gikorwa ubufatanye bagirana na Polisi y’Igihugu mu kubungabunga umutekano kandi yongera kubashishikariza kubukomeza kugira ngo babashe gukumira ibyaha, bityo bagere ku iterambere bifuza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yabwiye abaturage b’aka karere ko gutangiriza iki cyumweru mu muhanda bifite icyo bisobanuye, by’umwihariko abasaba gutekereza ku bantu bamaze gusiga ubuzima muri uyu muhanda wa kaburimbo mu gihe cy’umwaka umwe gusa umaze ukozwe.

Nyamasheke: Icyumweru cya Polisi cyatangirijwe mu muhanda hagamijwe gutoza abaturage imikoreshereze yawo

Ku bw’ibyo ngo ni byiza ko uyu muhanda wabavanye mu bwigunge ariko na none ukaba ugomba gukoreshwa neza haba ku bakoresha ibinyabiziga ndetse n’abaturage bagendesha amaguru mu buryo bwo kuwambuka.

Hitimana Jean Damascene waturutse mu murenge wa Bushekeri ashimira ubufatanye bwa Polisi n’abaturage kuko ngo mbere y’uko habaho ubu bufatanye bajyaga bahura n’ibibazo by’ibiyobyabwenge bikabije, impanuka ndetse n’urugomo ariko kuva aho Polisi yegereye abaturage, bikaba byaragabanutse ku buryo bugaragara.

Icyumweru cya Polisi y’Igihugu cyatangiye kuri uyu wa 11/06/2013 giteganyijwe kuzasozwa tariki ya 15/06/2013. Uretse uyu munsi wa mbere wahariwe abakoresha umuhanda, mu yindi minsi hazitabwa ku gukemura amakimbirane yo mu ngo, kurwanya aibiyobyabwenge mu bigo by’amashuri, ndetse no kurwanya inkongi z’umuriro.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes