Nyamagabe: Abakoresha umuhanda barasabwa kubahiriza ababwiriza awugenga.

Nyamagabe: Abakoresha umuhanda barasabwa kubahiriza ababwiriza awugenga.

Kuba umuhanda unyura mu mujyi wa Nyamagabe ari muto kandi ukoreshwa n’ibinyabiziga byinshi harimo n’ibinini, no kuba abanyamaguru batabanza kureba neza niba nta mpanuka bateza mbere yo kwambukiranya umuhanda, ni bimwe mu bibazo bibangamiye abakoresha umuhanda unyura mu mujyi wa Nyamagabe ugana i Rusizi.
Abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Nyamagabe bemeza ko usanga abanyamaguru rimwe na rimwe bajya babakoresha amakosa kubera kwambuka umuhanda nabi, ndetse n’ikibazo cy’uko ari muto nacyo ngo rimwe na rimwe gishobora kubakoresha impanuka, nk’uko Ndayambaje Céléstin, utwara moto mu mugi wa Nyamagabe abivuga.
Ati: “Hari igihe uba urimo ugenda ukabona umunyamaguru arambukiranyije kandi wari umugezeho, ni nazo mpanuka dukunda guhura nazo. Agahanda kacu ni gato hari igihe ujya kubisikana n’ikamyo cyangwa se yagucaho umuhanda ukaba urarangiye ikaba yanagukurura”.
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi y’igihugu mu karere ka Nyamagabe wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 11/06/2013, abakoresha umuhanda baba abanyamaguru ndetse n’abatwara ibinyabiziga bibukijwe ko bagomba kubahiriza amabwiriza awugenga hagamijwe kwirinda impanuka.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe, Superintendent Mutemura Prudence yasabye abanyamaguru kujya bambuka umuhanda babanje kureba niba nta kinyabiziga kibegereye, kandi bakirinda kugenda mu muhanda hagati.
Ati: “Twasabaga umuturage ugiye kwambukiranya umuhanda ko abanza kureba hirya no hino ko nta kinyabiziga kigiye gutambuka yabona ntacyo akabona kwambuka. Mu by’ukuri uyu muhanda urasa naho ari mutoya, kubisikana kw’ibinyabiziga n’abaturage benshi bagenda mu muhanda ni imbogamizi. Icyo dusaba abaturage ni ukugendera ku ruhande, n’abashoferi nabo tubakangurira kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru”.
Baba abatwara ibinyabiziga ndetse n’abagenzi bashima igikorwa cya polisi cyo kwegera abakoresha umuhanda bakabibutsa amategeko awugenga, ndetse bakanasobanurira abanyamaguru uko bakoresha umuhanda kugira ngo umutekano wabo ubashe kubungwabungwa.
Uretse kwita ku mutekano wo mu muhanda, muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi hazanibandwa ku kubungabunga ibidukikije, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no kurwanya ihohoterwa mu ngo.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes