Ngororero: Police week izasiga abatwara taxi moto bakorehsa utunozasuku

Bimwe mubyo abagenzi batega moto bakomeje kwinubira ni ingofero (casques) zidafite isuku kuko zikoreshwa n’abantu benshi bamwe batanafite isuku mu mutwe. Mu karere ka Ngororero iyo suku nke yaba igiye gucika kuko abamotari biyemeje kugura utunozasuku bitewe n’uko babisabwe muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi.

Umuyobozi wa polisi y’Igihugu mu karere ka Ngororero Senior Superintendent of Police Fred Simugaya mu gutangiza icyumweru cyahariwe police (police week) yongeye kwibutsa abamotari ko bagomba gushaka utunozasuku bagatanga serivisi nziza mu bagenzi. Agaruka ku mpanuka zibera mu muhanda yagize ati “birababaje kubona dutakaza abavandimwe bacu biturutse ku burangare bw’abatwara ibinyabiziga ndetse n’abanyamaguru, abandi bakahakura indwara ”.
DPC Fred yibukijeko kizira gutwara icyarimwe abantu n’imizigo kuri moto, kandi ngo birabujijwe gutwara abagenzi babiri kuri moto cyangwa gutwara umugenzi utambaye ingofero (casque) ariko nayo ikaba ikorewe isuku.

Ngororero: Police week izasiga abatwara taxi moto bakorehsa utunozasuku

DPC Fred asobanura gahunda za police week

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon wari witabiriye uyu muhango yavuze ko kuba bahamagaye abanyeshuri n’abamotari muri iki gikorwa ari uko aribo bakunda kugaragara mu muhanda umunsi kuwundi kandi bakaba barangwa no kwihuta. Yasabye abanyeshuri gukangurira abaturage n’ababyeyi babo gukoresha neza umuhanda utagomba gufatwa nk’umuharuro.

Ngororero: Police week izasiga abatwara taxi moto bakorehsa utunozasuku
Abanyeshuri nabo bitabiriye Police week
Kamayirese Innocent umwe mu bamotari bakorera mu mujyi wa Ngororero. yashimiye ubuyobozi bwa police bwateguye iki cyumweru kuko bibibutsa by’umwihariko ya mategeko y’umuhanda. Ku bijyanye n’utunozasuku yavuze ko bibumbiye muri koperative bakaba batekereje amabwiriza bazahabwa n’ubuyobozi bwabo azaza yiyongera kuyo bahawe na police. Avuga ko biteguye gukoresha akanozasuku ariko umugenzi akazagira uruhare mu kukagura.
Karangwa Jean Damascene, umugenzi ukunda gutega moto mu karere ka Ngororero, nawe yishimiye iki cyumweru cya police. Yizeye ko aba motari batazongera gushyiraho ibiciro uko bishakiye, ko bazarushaho kunoza isuku, ko batazongera gutwara abagenzi nta bya ngombwa bafite kandi ko bazihatira kugabanya umuvuduko .
Nzabahiranya Stanisilasi, Perezida wa COTAMU Gatega (Koperative y’abamotari ya Gatega); yashimiye inyigisho bahawe avuga ko we na bagenzi be biteguye gukoresha utunozasuku gusa yongeraho ko abacuruzi batinze kutugura ngo tuboneke ku soko. Aremeza ko batazongera ibiciro by’ingendo kubera akanozasuku.
Uretse gukangurira kubahiriza amategeko agenga umuhanda, muri iyi police week harateganywa kwigisha abaturage kurengengera ibidukikije bakoresha rondereza; kwigisha urubyiruko kugendera kure ibiyobyabwenge, kwirinda impanuka zakururwa n’inkongi z’imiriro ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes