Ngoma: Abatwara abantu ku mamoto barakangurirwa gukora sport

Abatwara abantu ku mamoto mu karere ka Ngoma barakangurirwa kwitabira sport kugirango birinde indwara nyinshi zabafata igihe badakoze sport kandi bagendera kubyuma bya moteri.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko abantu bagendera mu byuma bya moteri baba bafite ibyago byinshi byo kwandura indwara nyinshi ziterwa nuko baba badakora sport.

Ubwo umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, yahuraga n’aba bamotari biganjemo urubyiruko yabasabye akomeje ko bajya bashaka akanya bakananura imitsi kuko kwirirwa ku mamoto byazabagiraho ingaruka mbi kandi igihugu kibakenye.

Yagize ati “Mwareba umwanya abagenzi baba atari benshi mu muhanda mukajya mukora ka sport, nko kucyumweru igihe abantu baba bagiye mu nsengero no mu misa mwajya mukora sport hanyuma mwarangiza mugakomeza akazi kanyu.”

Uyu muyobozi yemeza ko sport hari icyo yongera ku mikorere y’ubwonko ndetse no mu kugira displine, bityo akaba yakanguriye aba bamotari gukora sport mu rwego rwo gusabana banirinda ibiyobyabwenge.

Uhagarariye ishyirahamwe ry’abamotari mu karere ka Ngoma, Vedaste yavuze ko ikipe y’abamotari y’umupira w’amaguru yari yararyamye igiye kongera gukora ndetse ngo bamaze kugura umupira kugirango batangire imyitozo.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yakanguriye abamotari kwitabira sport mugihe ,sport isa n’aho yashyizwemo ingufu mu gukangurira abantu kuyitabira bihereye mu rubyiruko, kuko ubu mubigo by’amashuri hashyizweho ko bagomba gukora sport rusange buri cyumweru (Mucaka mucaka).

Mubigo bya leta n’ibyigenga byinshi, hasgyizweho ibwirizwa ko buri wa gatanu nyuma ya saa sita ari umwanya abakozi bose bakora sport mu rwego rwo kunanura ingingo no kwirinda indwara zavurwa na sport.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes