Kubaka ibikorwa biramba ni umwu mumyanzuro y’abahagarariye STRAMORWA EAST

NYAGATARE- Mu rwego rwo gusuzuma ibyagezweho n’abanyamuryango ba sendika STRAMORWA mu ntara y’iburasirazuba no kuganira ku bikorwa biteganijwe mu gihe kiri imbere, tariki 29/5/2013 abahagarariye iyi sendika mu burasirazuba bagiranye inama nyunguranabitekerezo yabereye mu karere ka Nyagatare.

Nyuma y’iyi nama abayitabiriye batangaza ko hari byinshi bungutse kandi banafashe ingamba zo gukomeza kubaka ibikorwa biramba.

Sendika STRAMORWA ni urwego rushinzwe ubuvugizi kubakora umwuga wo gutwara moto.

Muri iyi nama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe, abahagarariye sendika STRAMORWA mu turere tugize intara y’Iburasirazuba bahuriye mu karere ka Nyagatare kugirango bafate imyanzuro izabafasha muminsi iri imbere nkuko twabitangarijwe na Rwabalinda Aloys uhagarariye STRAMORWA mu ntara y’iburasirazuba.

Muri iyi nama kandi harebewemo ibyakozwe, hanahembwa uwabaye indashykirwa mu kunoza ibikorwa byo gufatanya n’inzego za leta mu bikorwa by’iterambere no kwita kubanyamuryango.

Igihembo cy’amafaranga ibihumbi 250 000frw cyashyikirijwe uhagarariye iyi sendika mu karere ka Rwamagana.

Mukagatera Charlotte umujyanama wa sendika muri iyi ntara y’iburasirazuba avuga ko ari iby’igiciro kungurana ibitekerezo hagamijwe kubaka ibikorwa biramba.

Ibi kandi byanashimangiwe n’umuyobozi w’iyi sendika mu karere ka Nyagatare wakiriye iyi nama, Ngoboka Jonas uvuga ko mubyo basuzumiye hamwe harimo gushyira mu bikorwa imwe mu mihigo baba bagiranye n’ubuyobozi bwite bwa leta aho ubu bagiye kubaka byibuze inzu imwe y’utishoboye muri buri karere.

Twababwira ko aba bayobozi ba STARAMORWA Banarebeye hamwe imikoranire yabo n’ibigo by’imali ,umuco wo kuzigama banawushishikariza abanyamuryango babo.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes