Kayonza: Polisi irasaba abamotari n’abanyonzi kuba abambere mu kubungabunga umutekano

Kayonza: Polisi irasaba abamotari n’abanyonzi kuba abambere mu kubungabunga umutekano

Polisi ikorera mu karere ka Kayonza irasaba abamotari n’abanyonzi gufata iyambere mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda n’uw’abaturage muri rusange. Abamotari babisabwe kuri uyu wakabiri tariki 11/06/2013 ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe Polisi mu karere ka Kayonza.

Abamotari bafatanyije na polisi n’abayobozi batandukanye mu karere ka Kayonza basize irangi mu muhanda basibura ibimenyetso by’ahambukira abanyamaguru bizwi ku izina rya “Zebra Crossing” byari byaratangiye gusibika. Bibukijwe ko bafite inshingano zo kubahiriza ibyo bimenyetso cyane cyane igihe babonye abanyamaguru bari kwambuka, banasabwa gukurikiza ibindi bimenyetso byose bigaragara ku mihanda.

Abamotari n’abanyonzi ni bamwe mu batwara urumogi, abagizi ba nabi, hakaba n’abatwara inyama z’inyamaswa zishwe muri Parike y’Akagera nk’uko byavuzwe mu butumwa bahawe. Basabwe guhagarika ibyo bikorwa ariko by’umwihariko basabwa kujya baha polisi amakuru igihe bakeka ko batwaye umuntu ushobora guhungabanya umutekano.

Abamotari basabye polisi kuborohereza kuko hari igihe banga gutanga amakuru kuri polisi bitewe n’uko polisi na yo itaborohera nk’uko umwe mu bamotari yabibwiye abayobozi ba polisi mu karere ka Kayonza.

Yagize ati “Hari igihe ugira ibyago ukagwa mu kinogo ikinyoteri kikaba kiramenetse. Iyo ugeze imbere ugahura n’umupolisi ntiwabimusobanurira ngo abyumve ahita akwandikira kandi wenda wari uri kujya gukoresha icyo kinyoteri. Nta mbabazi abapolisi bakigira, ibyo bituma natwe tubafata nk’abanzi bacu”

Benshi mu bamotari bagarutse ku karengane bakorerwa na bamwe mu bapolisi bo mu muhanda, batunga agatoki cyane abapolisi bakorera mu murenge wa Rukara. Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza Spt. Steven Gaaga yasabye abo bamotari kujya bavuga akarengane ka bo ku nzego za polisi zisumbuyeho kugira ngo abapolisi bagaragaye mu makosa yo kurenganya abamotari babibazwe.

Yanavuze ko by’umwihariko hagiye gutegurwa inama rusange izahuza abamotari bose ikaziga kuri ako karengane abamotari bavuga ko bakorerwa na bamwe mu bapolisi.

Hari ibikorwa bitandukanye bizakorwa muri iki cyumweru cyahariwe polisi birimo gukangurira abaturage kugira uruhare mu gucunga umutekano no kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hatangwa ibiganiro mu mashuri hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye bizaranga icyo cyumweru.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes