Kanama gucika kw’ibiraro by’mihanda ibahuza n’abatuye Gishwati byabashubije inyuma

Kanama gucika kw’ibiraro by’mihanda ibahuza n’abatuye Gishwati byabashubije inyuma

Ubuhahirane busaba guca mu mazi nyuma y’aho ikiraro gicikiye

Abaturage batuye mu karere ka Rubavu mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati no mu karere ka Rutsiro bakoreshaga umuhanda ujya muri centre ya Mahoko bavuga ko bashubijwe inyuma n’icika ry’ibiraro byari mu mihanda kubera imvura yaguye ikuzuza umugezi wa Sebeya ari naweo wasenye ibiraro.

Abaturage bo mu tugari twa Nkomane, Karambo na Musabike, Rusongati na Yungwe mu murenge wa Kanama bavuga ko imodoka zakoreshaga umuhana ubahuza na centre ya Mahoko bagashobora kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko, ariko ngo kuva uyu muhanda wakwangirika ndetse n’ibiraro bigacika ngo bari mu gihirahiro kuko batabona uko bageza imyaka ku isoko.

Uretse abajyana imyaka ku isoko, n’ abari basanzwe bajya guhahira muri utu tugari twegereye ishyamba rya Gishwati ryeramo cyane cyane ibirayi ndetse hakanakorerwa ubworozi bw’amatungo byateye igihombo abacuruza amata kuko atakibona isoko kuko n’abashobora kuyajyana bayatwara kumutwe  bigatuma bahendwa.

Mu gihe abaturage bavuga ko Mahoko litiro y’amata ishobora kugura amafaranga 200frw, mu  mujyi wa Gisenyi ikagura 300frw hamwe akagera kuri 350frw, abaturiye Gishwati bavuga ko hari aho bahabwa amafaranga 80 frw kuri litiro, bakabibona nk’ igihombo gikomeye ukurikije akazi baba bakoze.

Abahinzi bo bavuga ko ibirayi byinshi byatwarwaga n’imodoka ariko ngo ubu bategereje ko ubuyobozi bwabagirira neza bugasana ikiraro gihuza Mahoko n’utugari twegereye gishwati n’akarere ka Rutsiro kugira ngo bashobore kubona igiciro cyiza by’ibihingwa byabo.

Sebikare Jean, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama avuga ko abaturage koko bahuye n’ikibazo gikomeye, akavuga ko uretse no kuba badashobora kugeza imyaka ku isoko ndetse bikabangamira n’ingendo zabo, ngo muri utu tugari hari ikigo cy’amashuri n’ikigo nderabuzima kandi nta modoka ishobora kukigeraho kuko ikiraro kibahuza cyacitse.

Sebikari avuga ko ubwo umunyamabanga wa leta ushinzwe ingendo yasuraga akarere ka Rubavu n’iki kiraro yagisuye, akabizeza ko kizakorwa vuba k’uburyo hari icyizere ko gishobora gukorwa vuba. Gusa kuva Minisitiri asuye iki kiraro ukwezi kurashize kandi abaturage bakomeje kubangamirwa no kuba kitarasanwa.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes