Kamonyi: Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa kwita ku mutekano wo mu muhanda

Kamonyi: Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa kwita ku mutekano wo mu muhanda

Kuri uyu wa kabiri tariki 11 Kamena 2013, mu gihugu hose batangije icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’igihugu. Ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo iki gikorwa cyatangirijwe mu karere ka Kamonyi, kikaba cyaranzwe no gukangurira abatwara ibinyabiziga kwita ku mutekano wo mu muhanda.

Yifashishije insanganyamatsiko y’umwaka igira iti “Duheshe agaciro umwuga wo gutwara ibinyabiiziga, twubahiriza amategeko y’umuhanda”; umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Faustin Ntirushwa, yasabye abamotari bitabiriye iki gikorwa, ubufasha mu kugabanya impanuka zikorerwa mu muhanda.

Mu gutangiza iki cyumweru, abayobozi batandukanye baganirije bamwe mu bakoresha umuhanda uva mu mujyi wa Kigali werekeza mu Majyepfo, ku ngaruka zo kugenda na bi mu muhanda, babasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ku bamotari bakorera mu Karere ka Kamonyi, Uyu muyobozi wa Polisi atangaza ko bari mu bitwara neza mu Ntara y’amajyepfo kuko moto zifatiwa, izo mu karere ka Kamonyi ari nke, ariko kandi arabasaba kutirara ngo bagende nabi, ahubwo bahawe ubutumwa bwo gukangurira abandi bantu batwara ibinyabiziga kwitwararika mu muhanda.

Abamotari bakorera mu karere ka Kamonyi, biishimiye uburyo bakorana na Polisi, kuko Koperative ya bo ifite abashinzwe umutekano; abo akaba ari bo bafatanya na polisi  mu guhana no gukosora abagaragaweho amakosa.

Ngo nubwo muri aka karere hakunze kugaragara impanuka, abamotari bavuga ko zikunze guterwa n’imodoka zikoresha umuhanda uva Kigali werekeza mu Majyepfo, abamotari bakaba badakunze kuzigiramo uruhare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’amajyepfo Izabiriza Jeanne yashimye abamotari bo mu karere ka Kamonyi, uburyo bitwara neza mu muhanda, abasaba no gufasha inzego za Polisi n’iz’ ubuyobozi mu kubungabunga umutekano w’aho batuye.

Iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi y’igihugu kizarangira tariki 16 kamena 2013, kikazarangwa n’ibikorwa by’ubukangurambaga mu kwita ku mutekano wo mu muhanda, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, no gukora umuganda wo kubakira abatuye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza.

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes