Kabatwa: Umuhanda mubi waharangwaga umaze kuba amateka

Umuhanda mubi w’amakoro wabaye amateka none ubu Kabatwa isigaye igendwa,ikagendererwa nta mbogamizi

Umurenge wa Kabatwa n’umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu. Uyu murenge ukaba ufite igice cya pariki y’ibirunga kigize 1/3 cy’ubuso bwawo kuko ufite ubuso bwa km236, km2 12 muri zo zikaba ari iza parike y’ibirunga.

Uyu murenge wa Kabatwa ukaba ari nawo uherereyemo ikirunga cya Kalisimbi, kizwi ho kuba kirekire mu Rwanda  kikaba gifite ubutumburuke bwa  metero 4507.

Uretse pariki y’ibirunga ibamo ibyiza n’inyamaswa zitandukanye n’ikirunga cya Kalisimbi ,mu murenge wa Kabatwa harimo gukorwa ibikorwa remezo bituma benshi bahagenderera. Kimwe mu bikorwa birimo kwitegurwa kuhakorerwa,ni ukugerageza kureba ko amashyuza yabyara umuriro w’amashanyarazi,aho bagiye kuzayacukura.

 01

Kabatwa n’umwe mu mirenge ihinga ibirayi cyane, binakurura abanyamahanga bitewe n’ubwiza bwabyo

Uyu murenge kandi uzwiho kwera cyane igihingwa cy’ibirayi gifite ubwiza buhebuje,ku buryo umuhinzi wejeje neza ashobora kugeza kuri toni 40 kuri hegitali nk’uko umuyobozi w’uyu murenge Gasana Thomas yabidutangarije. Uretse ibirayi,hari n’igihingwa ngengabukungu k’ibireti,aho umuntu ashobora kweza ibiro 300 by’ibireti byumbye kuri ha.

Ibi byiza byinshi umurenge wa Kabatwa wihariye nibyo bikurura abawugenderera benshi,baba abaje kwihera ijisho ibyiza nyaburanga,yaba abaje kureba cyangwa gukora mu bikorwa birimo kugeragerezwayo ndetse n’abanyamahanga n’abandi baturage batandukanye bo mu gihugu bazanwayo no kurangura ibirayi.

Uwatekerezaga kujya  Kabatwa yahitaga yumva umuhanda mubi w’amakoro agiye gucamo

Nk’uko twabigarutseho,umurenge wa Kabatwa urimo ikirunga kandi unahana imbibe na Congo. Umuhanda werekezaga muri uyu murenge wasangaga urimo amakoro menshi ku buryo kuwugenda byari ibintu bitoroshye byanacaga intege ugiye kuwunyuramo.

Mu gihe kugira ngo umuntu ufite imodoka agere Kabatwa byamutwaraga igihe kitari gito,ubu uyu muhanda werekezayo warakozwe nezaku buryo wabaye nyabagendwa,ibinyabiziga bikaba bijyayo nta mbogamizi.

Bamwe mu bari bazi Kabatwa umuhanda utarakorwa barimo Alphonsine, bakaba bishimira uburyo umuhanda wakozwe,bakaba banasanga ari kimwe mu bizatuma Kabatwa irushaho gutera imbere kuko byinshi ifite bitabonaga isoko uko bikwiye bizaribona ,ubukerarugendo n’abayigenderera nabyo bikiyongera.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes