Kabarore: Imihanda yo muri uyu Murenge igiye gukorwa neza

Umurenge wa Kabarore ni umwe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, uyu Murenge akaba ari nawo ufatwa nk’umurwa mukuru w’aka Karere, akaba ari naho hubatse ibiro bikuru by’Akarere.

Hari hashize igihe biri muri gahunda ko imihanda yose inyura muri uyu murenge, igomba gutunganywa neza igakorwa bijyanye n’igihe.

Mukiganiro twagiranye n’ Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yadutangarije ko uyu mushinga wo kubaka iyi mihanda, akarere kari kamaze igihe kawigaho gusa ngo byakomeje kugenda bidindira kubera abafatanyabikorwa b’Akarere bari baratinze gutanga amafranga yo kubaka iyo mihanda.

Ruboneza ati:”Iki ni igikorwa twishimiye cyane kuko ibi ni bimwe mu bikorwa bigaragaza iterambere ry’Akarere kacu, kandi tukaba turi kugenda tunoza neza imihigo twahize imbere ya Perezida wa Repubulika”.

Ruboneza akomeza avuga ko uretse muri uyu murenge wa Kabarore ngo hari na gahunda yo kuzasana imihanda yagiye yangirika hirya no hino mu mirenge y’aka Karere ndetse n’itameze neza nayo igakorwa.

Kabarore: Imihanda yo muri uyu Murenge igiye gukorwa neza

Mu gihe cy’izuba wasangaga iyi mihanda yuzuye ivumbi

Iyi mihanda yo muri uyu Murenge wa Kabarore igiye gukorwa, ingana na kirometero 10 na metero 360, nkuko bitangazwa na Engeniyeri w’Akarere Sebahire Jean Pierre ngo ikazarangira mu gihe cy’amezi icyenda itwaye amafranga y’u Rwanda angana na miliyoni 240.

Umurenge wa Kabarore uhana imbibe n’umurenge wa Rwimbogo mu burasirazuba, umurenge wa Ngarama mu burengerazuba, Umurenge wa Gitoki mu majyepfo ndetse n’Akarere ka Nyagatare mu majyaruguru, ukaba utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 54.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes