Intara y’amajyepfo :Abayobozi barasabwa gukoresha amafaranga yagenewe kwita ku mihanda

01Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2012-2013 irimo irangira, hari amafaranga yagenewe gutunganya imihanda minini yo mu gihugu, hagamijwe kuyibungabunga ngo itangirika, ariko Nyamara ngo hari abatarakoresheje aya mafaranga. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Dr. Nzahabwanimana Alexis, asaba abayobozi kwita ku ikoreshwa ry’aya mafaranga.

Minisitiri Nzahabwanimana yagize ati “Hateganyijwe amafaranga yo kubungabunga imihanda minini yo mu gihugu, iri ku birometero ibihumbi 7000. Nyamara ayo mafaranga ararambitse, muzayakoreshe.”

Minisitiri yabwiraga abayobozi b’inzego z’ubuyobozi zo mu Ntara y’amajyepfo, ubwo bari bateraniye i Huye mu gikorwa cyo kwemeza ibikorwa by’imihigo by’uturere uko ari umunani tugize iyi Ntara, kuwa 19/6/2013.

Minisitiri Nzahabwanimana yunzemo ati “kubona murihira abaturage ubwisungane mu kwivuza kandi bagombye guhabwa akazi bakirihira, ntikwiye.”

Ubundi, iyo imihanda ititaweho ku buryo buhoraho, igenda yangirika buke buke ku buryo iyo imaze kwangirika cyane, kuyikora bisaba amafaranga menshi.

Minisiteri y’ibikorwaremezo rero yagennye ko gukora iyi mihanda ku buryo buhoraho, bizajya bikorwa n’abaturage bayituriye. Kandi hagenwe amafaranga angana n’ibihumbi 33 kuri km.

Kwita kuri uyi mihanda muri ubu buryo ngo byari inzira yo gutuma ikorwa igihe cyose, kandi bikanagirira akamaro ba nyir’ukuyitunganya, cyane ko bitababuza kwikorera n’indi mirimo isanzwe: gukora umuhanda bishobora kuba na nyuma ya saa sita umuhinzi avuye kwikorera mu kwe.

Ntitwabashije kumenya Uturere tutakoresheje aya mafaranga. Gusa Minisitiri Nzahabwanimana yavuze ko urebye hari uturere twayakoresheje hakaba n’utundi tutabashije kuyakoresha kubera ko ari bwo byari bigitangizwa (mu ngengo y’imari  ya 2012-2013).

Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari, na we yavuze ko urebye aya mafaranga atakoreshejwe uko byari bikwiye, kubera guhuzagurika muri gahunda yari igitangizwa, ariko ngo mu myaka itaha ntibizongera.

Yagize ati “Gukora imihanda ya kaburimbo byari bisanzwe bitangirwa amasoko na Minisiteri y’ibikorwa remezo. Uyu mwaka niho hatangijwe gahunda y’uko koperative z’abaturage bayituriye ari zo ziyikora. Mu gutangira habayeho guhuzagurika, kubera kutamenyera gahunda ariko turumva bitazakomeza.”

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes