Impanuka zo mu muhanda zigenda zigabanuka mu Ntara y’amajyepfo-Chief Spt Gashagaza

Impanuka zo mu muhanda zigenda zigabanuka mu Ntara y’amajyepfo-Chief Spt Gashagaza

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Spt Hubert Gashagaza, avuga ko ugereranyije n’umwaka ushize, impanuka zo mu muhanda zagabanutse mu Ntara y’Amajyepfo.
« Muri rusange, tutanafatiye ku mibare, bigaragarira buri wese ko impanuka zagabanutse. Ubundi dushyiraho ingamba dukurikije ibibazo byagiye biboneka. Ariko muri uyu mwaka ibibazo byabaye bikeya. » uyu ni Chief Spt Hubert Gashagaza.
Yunzemo ati « ubusanzwe nko mu mezi atandatu twabaga tugeze mu mpanuka mirongo, ariko ubungubu byaragabanutse ».
Dufatiye urugero ku Karere ka Huye, ari nako twabashije kubonera imibare, bigaragara ko koko umubare w’impanuka wagabanutse.
Chief Spt Johnson Ntaganda, umuyobozi wa polisi mu Karere ka Huye, ati « mu mwaka ushize wa 2012 habaye impanuka 86 hakomerekeramo abantu 69, hapfuye 15. Muri izo mpanuka izabaye ku manywa ni 57 naho iza nijoro 29. »
Chief Spt Johnson Ntaganda na none ati « muri uyu mwaka hamaze kuba impanuka 24, hakomerekeyemo abantu 45, hamaze gupfa 8. Muri izo mpanuka izabaye ku manywa ni 15 naho iza nijoro 9 ».
Baca umugani mu kinyarwanda ngo nta wuvuma iritararenga. Twizere ko kugabanuka kw’impanuka bizakomeza kugeza mu mpera z’umwaka.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes