Burera: Abaturage barasabwa ubufatanye na Polisi y’igihugu

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage batandukanye bo muri ako karere kugira ubufatanye na Polisi y’u Rwanda kugira ngo ibiba biteganywa kugerwa ho bijye bigerwa ho uko byifuzwa.
Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe ubukungu n’iterambere asaba abatwara ibinyabiziga gukurikiza amategeko y’umuhanda kuko amagara aseseka ntayorwe.
Agira ati “Ubwo bufatanye ni ngombwa kugira ngo icyo ubona kitagenda, kidakwiriye, wowe ubwawe ubanze ucyange ariko ugisangize na za nzego zifite ubushobozi kukurusha.”
Abatwara ama-taxi azwi ku izina rya “Twegerane” akorera mu mahanda Musanze-Cyanika, bashinjwa gutendeka, ngo kuburyo mu modoka yagenewe abantu 18 batwara mo abarenga 20 kandi ngo ariko banapakiye mo imizigo.
Abagenzi batandukanye bakoresha uwo muhanda bavuga ko mu masaha ya nimugoroba aribwo abashoferi ba “Twegerane” batendeka cyane. Aho basaba Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera gufatira ingamba icyo kibazo.
Iyi Polisi isaba abo bagenzi ubufatanye, ibasaba kujya bareka kujya muri “Twegerane” kandi babona itendetse. Ngo mu gihe babonye ibyo bagomba kujya bahita babimenyesha Polisi kugira ngo ice iyo ngeso yo gutendeka.
Abagenda ku magare nabo basabwa kutajya bayagenda ho bari mu muhanda wa Musanze-Cyanika kuko umuhanda wa kaburimbo wagenewe kugenda ho ibinyabiziga bifite moteri gusa, kandi bakumva yuko atari ukubahemukira ahubwo ko ari ukurinda ubuziama bwabo.
Kuva muri Mutarama 2013 kujyeza mu kwezi kwa Kamena 2013, mu karere ka Burera, hamaze kuba impanuka zo mu muhanda 14. Abantu batandatu nibo basize ubuzima bwabo muri izo mpanuka naho ubunani barahakomerekera.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera isaba abanyaburera bose ubufatanye kugira ngo izo mpanuka zigabanuke.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes