Burera: Abanyamaguru barasabwa gukoresha neza umuhanda Musanze-Cyanika

Burera: Abanyamaguru barasabwa gukoresha neza umuhanda Musanze-Cyanika

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage bo muri ako karere baturiye umuhanda Musanze-Cyanika kuwukoresha uko bikwiye kugira ngo birinde impanuka zikunze guterwa no kuba abo baturage bagendera ahagenewe kugenda ibinyabiziga.
Polisi icunga umutekano muri uwo muhanda ndetse n’abashoferi bawukoresha bavuga ko usanga abo baturage bagendera mu muhanda rwagati, ntibawuve mo, imodoka zikaba arizo zihagarara abashoferi bazo bingingira abo baturage kuva mu muhanda.
Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, yibutsa abo baturage ko nta munyamaguru ugomba kugenda mu muhanda hagati ngo ahubwo agomba kugendera ku ruhande ahagenewe kugenda abanyamaguru.
Agira ati “…abantu ntabwo bava mu muhanda. Bagenda mo hagati. Ndetse hari n’abajya batera urwenya bakavuga ngo ni umuhanda wabo…uyu muhanda ntabwo ari uwawe wenyine… wigenda mu muhanda hagati kuko ntabwo uzi mu by’ukuri aho imodoka, moto cyangwa ikindi kinyabiziga kiraturuka.”
“Imodoka ntabwo ari mubyara wawe, ntabwo ari nyogosenge, si na nyoko. N’uyitwaye aba afite ibindi ashobora kuba atekereza. Zirikana ubuzima bwawe…gukoresha umuhanda buri muntu akagenda aho agenewe.”
Abaturiye umuhanda Musanze-Cyanika basabwa kandi kujya bacungira hafi abana babo kugira ngo bababuze kwegera uwo muhanda bonyine.
Umuhanda Musanze-Cyanika ukoreshwa n’ibinyabiziga byinshi bitandukanye birimo amamodoka manini y’amakamyo ava cyangwa agana muri Uganda, anyuze ku mupaka wa Cyanika.
Uwo muhanda ariko ni muto mu bugari kuburyo nta hantu hagenewe abagendesha amaguru hagaragara bikaba aribyo bituma imodoka zikunze kugonga abanyamaguru bawukoresha. Abawukoresha bifuza ko wakwagurwa.
Kuva muri Mutarama 2013 kujyeza mu kwezi kwa Kamena 2013, mu karere ka Burera, hamaze kuba impanuka zo mu muhanda 14. Abantu batandatu nibo basize ubuzima bwabo muri izo mpanuka naho ubunani barahakomerekera. Inyinshi muri izo mpanuka babereye mu muhanda Musanze-Cyanika.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes