Bugesera : Abaturage basabwe ubufatanye mu kubungabunga umutekano

Bugesera : Abaturage basabwe ubufatanye mu kubungabunga umutekano

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera atangiza icyumweru cyahariwe polisi

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi (Police Week) mu Karere ka Bugesera, abaturage basabwe ubufatanye mu kubungabunga umutekano.

Ibyo bikorwa bikaba byabanjirijwe n’urugendo rwitabiriwe n’inzego z’umutekano za Polisi, Ingabo, Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abatwara ibinyabiziga.

Rwagaju Louis umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, yasabye abatuye ako karere ko nabo bagomba kugira ubufatanye mu kubungabunga mutekano.

Yagize ati “ntibishoboka ko buri rugo rwabona umupolisi wo kururindira umutekano, niyo mpamvu hakenewe ko habaho ubufatanye busesuye bujyanye no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo tworohereze Polisi kuducungira umutekano”.

Yasabye kandi abakoresha umuhanda kwirinda impanuka no gukurikiza inama bagirwa na Polisi. Ati “iki cyumweru cyahariwe Polisi by’umwihariko kizibanda ku gutanga inama kubakoresha umuhanda hagamijwe kugabanya impanuka n’imfu ziziturukaho. Ni byiza rero ko mukurikiza inama mugirwa”.

 

Umukuru wa Polisi mu Karere ka Bugesera, Supt. Donat Kinani yasabye abakoresha umuhanda ko bagomba gufatanya na Polisi bagakumira impanuka kandi ko iki cyumweru ubutumwa buzatangirwamo bugomba kubafasha gukumira impanuka.

Ati “ muri iki cyumweru hazaba inyigisho zinyuranye zirimo kwirinda impanuka zo mu muhanda, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, kurwanya inkongi z’umuriro, kubungabunga ibidukikije , gusura no kugira inama ingo zibanye nabi.

 Bugesera : Abaturage basabwe ubufatanye mu kubungabunga umutekano

Aragira inama umushoferi uko yakwitwara mu muhanda

Irankunda Leonard, ni umumotari mu mujyi wa Nyamata, atangaza ko iki cyumweru cyahariwe polisi by’umwihariko gukumira impanuka mu muhanda ari uburyo bwiza bwo kongera gukorana na polisi mu kujya inama ibafasha kugabanya impanuka.

Ati “iki cyumweru ni kiza kuri twe kuko batugira inama zo kunoza neza akazi kacu, ikindi kandi tuhakura n’ubumenyi bw’ukuntu twabungabunga umutekano w’ibintu n’abantu”.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa Polisi cyatangiye mu gihugu cyose kikazibanda ku kwigisha abakoresha umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka zidutwara ubuzima bw’abantu n’ibintu akenshi biba byatewe no kwica amategeko. Kizasozwa tariki 16/6/2013.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes