Ruhango: abatuye Gitwe ntibagikenera ababambutsa umugezi

Mu myaka nk’ 10 ishize abaturage bo mu kagari ka Buhanda na Murama ho mu murenge wa Bweramana ahitwa i Joma bambukaga bahetswe ku mugongo iyo imvura yagwaga kuko umugezi wa Rurongora wuzuraga amayira agasibana, ubu ayo ni amateka kuko bafite ikiraro cyiza kandi gikomeye.

Abaturage b’aha imvura y’itumba ntituma bibagirwa ayo mateka mabi yatumaga bahahirana bigoranye ariko ubu niyo yagwa ingana ite ngo iki kiraro gituma bambuka.

Icyo gihe bambukaga babifashijwemo n’insoresore zabakubitaga ku mugongo kugirango badakandagira mu mazi ubundi bakaziha amafaranga, udashoboye yanyuraga mu mugezi, naho uw’imbaraga nke akazarindira ko amazi atuza ngo ajye hakurya.

Karambizi utuye hafi aha agira ati “ Abaturage bararaga mu mihana bari nko ku rugendo badafite amafaranga yo kwishyura ngo bambuke, ni ibintu byari bibabaje cyane, umuntu agacumbika kubera uriya mugezi.”

Ruhango: abatuye Gitwe ntibagikenera ababambutsa umugezi

Mbere iki kiraro gisanwa

Usibye ibyo, ubuhahirane ngo bwari bwarasubiye inyuma, abanyeshuri bakerererwa amasomo, abajya kwa muganga bagasiba cyangwa bakagwa mu ngo n’izindi ngaruka mbi z’igihe umugezi wa Rurongora wabaga wuzuye, ndetse Karambizi avuga ko hari n’abagiye bahasiga ubuzima b’intege nke bagerageza kwambuka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bufatanyije n’abaturage bwaje kuzuza iki kiraro umwaka ushize.

Iki kiraro cyuzuye neza gitwaye amafaranga asaga miliyoni 30  nkuko Akarere kabyemeje, hagiyemo n’imirimo yose yo kugitunganya.

Cyatangiye kubakwa muri Nzeri umwaka ushize, cyuzura muri Gashyantare uyu mwaka, ubu hategerejwe ko gifungurwa ku mugaragaro.

Abaturage baturiye iki kiraro bashimira cyane ubuyobozi uruhare bwagize mu kubaka iki kiraro.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes