Muhanga: abatwara Taxi-Voiture ngo ntibishimiye gusiga amarangi imodoka zabo nubwo babisabwe

abatwara Taxi-Voiture ngo ntibishimiye gusiga amarangi imodoka zabo nubwo babisabwe

Abashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi zizwi ku izina rya taxi voiture baratangaza ko nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buhora bubasaba gushyira amarangi aranga imodoka zabo ngo ntabwo bateze kuzayashyiraho kuko abateza ibibazo.

Aba bashoferi batangaza ko abagenzi badakunda imodoka zisize amarangi kuko ngo baba bifuza imodoka zitagaragaza ko ari izo bateze cyane cyane mu gihe bagiye gusura abantu bateze taxi voiture.

Umwe muri aba batwara abagenzi yagize ati: “nubwo batwiyenzaho ka jana ntabwo amarangi tuzayasiga nabo barabizi twarabahakaniye kuko nitwe twaba twishyize mu kaga”.

Bavuga ko iki gitekerezo cyo kwanga gushyirago amarangi bakiganiriyeho n’abashoferi batwara amatagisi muri aka karere bose bumvikana ko nta numwe ugomba gusiga irangi imodoka ye.

Nyamara umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere Uhagaze Francois avuga ko kuba izi modoka zidasize amarangi biteza ikibazo gikomeye kuko ngo usanga bituma abenshi bakwepa imisoro.

Uhagaze yagize ati: “iyo abashinzwe kubasoresha babatse umusoro banga kuwutanga bavuga ko imodoka zabo zidatwara abagenzi bakabeshya ko bazikoresha imirimo isanzwe itajyanye n’ubucuruzi”.

Abatwara izi modoka bo bahakana ibi uyu muyobozi avuga, bavuga ko imisoro bayitanga uko bikwiye kuko ngo ntaho babona bayihungira kuko bari mu ishyirahamwe aho baziranye bose.

Aba bashoferi batangaza ko kugeza magingo aya bari gusaba uruhusha muri RURA kugirango ibemerere kudasiga irangi imodoka zabo ahubwo bagashaka ikirango cyerakana ko imodoka zabo zitwara abagenzi.

Iki kikaba kikiri kwigwaho n’iki kigo kuko kugeza ubu batarasubizwa. Si abatwara imodoka bacunganwa n’ubuyobozi gusa ahubwo n’abatwara moto nabo bari mu bashyirwa ku rutonde rw’abateza ibibazo ubuyobozi kuko nabo babonekamo abanga kwishyura imisoro kuko nta mwambaro wabugenewe bagira.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes