Huye: Gare nshya izakemura ibibazo byinshi

Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Huye, bifuza ko igihe gare nshya iri kubakwa izaba yatangiye gukoreshwa, hakwigwa uburyo babona parking hafi mu mujyi kuko aho yubakwa basanga ari kure ku bagenzi bamwe bakorera mu mujyi rwagati.

Gare nshya izakemura ibibazo byinshi

Ahari kubakwa gare nshya ya huye

Imirimo yo kubaka gare igezweho mu karere ka Huye imaze amezi abiri itangiye. Iri kubakwa hafi y’ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’ u Rwanda ku muhanda werekeza mu karere ka Nyamagabe. Abatwara ibinyabiziga bavuga ko izakemura ibibazo byinshi birimo gukorera mu kajagari, kubona abagenzi batwara bahagije kuko ngo batababona kuko agances zitwara abagenzi mu mujyi wa Huye zibatwarira ubuntu bakabura abo batwara. Izakemura n’ibibazo byo kwandikirwa ku buryo budasobanutse. Ku bagenzi, ngo bizakemura ibibazo byo kubona aho bugama imvura igihe bategereje imodoka no kubona ibyo bakeneye hafi. Gusa ngo ntabwo izaba ikemuye ikibazo cy’abagenzi bakorera mu mujyi rwagati kuko babona aho gare yubakwa ari kure uturutse mu mujyi wa Huye.

Nk’uko umuyobozi wa koperative yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Huye Kabula Ibrahim abivuga, ngo igihombo batezwaga na agences za Volcano na Horizon Express bakabura abagenzi ntikizongera kubaho kuko zose zizaba zifite ibyicaro muri iyo gare. Ku bagenzi bo mu mujyi rwagati, bazaba bifashisha ibyapa byabugenewe biri mu mujyi mu gihe koperative yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Huye iri mu biganiro n’akarere ngo babone parking yakorohereza abagenzi bakorera  mu mujyi rwagati bagana mu nce za Tumba,Rango n’ahandi.

Ati “Ibyo guhomba kubera ziriya agences bizavaho kuko tuzaba turi hamwe, naho abagenzi bo mu mujyi hagati bo tuzaba twifashisha ibyapa bihasanzwe mu gihe dutegereje ikizava mu biganiro n’ubuyobozi”

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere Mutwarasibo Cyprien, avuga ko bagiye kurebera hamwe icyakorwa ngo abagenzi bo mu mujyi rwagati n’abakorera mu isoko rikuru rya Huye boroherezwe kubona parking.

Imirimo y’ibanze yo kubaka iyi gare ku buryo yatangira gukorerwamo, biteganijwe ko yarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2013. Ingengo y’imari mu ntangiriro zo kuyubaka yari amafaranga miliyari 1 na miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes