Gatsibo: Barishimira ibikorwa by’iterambere bamaze kugeraho

01Abaturage b’Akarere ka Gatsibo n’abakozi b’ako karere bakiriye itsinda riturutse muri banki y’isi kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gicurasi 2013, iri tsinda ryari ryaje gusura imihanda n’ibindi bikorwa remezo batera inkunga mu Karere ka Gatsibo.

Abaturage bakaba bemeza ko gukora imihanda uko bikwiye bizatuma boroherwa n’ingendo kandi bikabafasha kwiteza imbere no kubona amafaranga.

Uwiduhaye Innocent utuye mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kabarore, aremeza ko umuhanda wabo numara gukorwa bazabona uburyo bwo kugera kwa muganga bitabagoye, ikindi kizabashimisha ngo ni uko bazabonamo akazi bityo bakabasha kwikura mu bukene.

Nyagahene felecien akora akazi ko gutwara abantu ku ipikipiki mu Karere, aremeza ko kuba imihanda igiye gukorwa bizatuma abona abagenzi kandi ntibabe bagirana ibibazo bitewe no kuba yabatwara nabi igihe banyuze mu muhanda udakoze neza.

Mu mihanda yakozwe harimo umuhanda ugana kuri gereza ya Ngarama, uyu muhanda ukaba ukoreshwa n’Abanyarwanda batandukanye bava mu ntara zose z’igihugu bajya gusura abagororwa bafungiye muri iyi gereza.

Mu rwego rw’iterambere uyu muhanda ngo wafasha ubuhahirane hagati y’abaturage b’Akarere ka Gatsibo n’abatuye mu Karere ka Gicumbi bihana imbibi, nk’uko abaturage twavuganye babidutangarije.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yashimiye abaturage b’Akarere ka Gatsibo kuko bumvise ko ibibazo n’ibisubizo ari ibyabo nta wundi bagomba gusiganya ahubwo ko ari igikorwa cyabo  kandi bakaba baragitangiye.

Ruboneza yaboneyeho gusaba abaturage muri rusange kugira imikorere n’imikoranire n’abayobozi anasaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze guhana amakuru kandi nabo bakarangwa n’imikoranire.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes