Gakenke: Abamotari baributswa ko n’umutekano ubareba

01

Abapolisi n’abamotari bafata ifoto y’urwibutso nyuma y’inama.

Abamotari  bakorera mu Mujyi wa Gakenke bibukijwe ko nabo bafite inshingano zo kugira uruhare mu  gucunga umutekano bamenya abo batwaye n’ibyo bafite kuko umutekano ureba umuntu wese.

Mu nama bagiranye na Polisi  ikorera mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa kane tariki 23/05/2013,  yababwiye  ko badakwiye kwihutira gutwara abagenzi kuko babahaye amafaranga menshi ahubwo bagomba no gufasha abashinzwe umutekano mu kwicungira umutekano.

Aha, basabwe gutanga amakuru ku gihe kugira ngo abantu bakekwaho ibikorwa byahungabanya umutekano  bakunda gukoresha moto ngo bihute,  bakurikiranwe mu maguru mashya ibyaha bikumirwe bitaraba.

Bitewe n’imiterere y’imihanda  yo mu Karere ka Gakenke irimo amakoni menshi, polisi yasabye abamotari kugenda neza mu muhanda banyura ku modoka ahantu habugenewe, ibi ngo bizabarinda impanuka n’abagenzi batwaye.

Ikindi, polisi yakanguriye abamotari  ni ugushaka impushya zo gutwara moto kuko zigaragaza ko igihe bagize impanuka ari ibyago kandi n’izo mpushya zibafasha  kwishyurwa ibyaringiritse n’amasosiyete y’ubwishinzi.

Abamotari bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bagaragaza ko bahura n’ikibazo cy’abagenzi banga kwambara utunozasuku n’abandi bamotari bishyura ubwishingizi bwo gutembera bagakoresha moto mu gutwara abagenzi.

Aha, uwari uhagarariye umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke CIP Kagabo Jean Bosco agira inama abamotari gufatanya na polisi bayigezaho amakuru nk’ayo kugira ngo abo bantu bababangamira mu kazi babiryozwe.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes