CROIX ROUGE YA UPU MU GUSIBURA ZEBRA CROSSING.

NYAGATARE-Ubutumwa bwo gukoresha neza imihanda mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda hirindwa impanuka, nibwo bwatanzwe na Nsabimana Olivier ukuriye umuryango croix rouge muri kaminuza y’Umutara Polytechnic,  ubwo  abagize uyu muryango bari mu gikorwa cyo gusibura ibimenyetso byo mu muhanda bizwi nka zebra crossing mu ndimi z’amahanga.

Nk’uko bitangazwa na Nsabimana Olivier ukuriye umuryango croix rouge muri kaminuza y’Umutara Polytechnic, uku gusibura ibimenyetso byo mu muhanda ngo bisanzwe bikorwa n’abanyamuryango ba Croix rouge cyane cyane mu cyumweru mpuzamahanga  cy’uyu muryango, ngo bikaba bifasha mu kugabanya impanuka mu mumuhanda.

Akamaro k’ibi bemenyetso kandi kanagarukwaho na bamwe mu baturage bemeza ko abanyamaguru aribo akenshi bagirwaho ingaruka n’umuvuduko ukabije w’ibinyabiziga, nkuko byasobanuwe na Emmanuel Mpabuka.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga bari bitabiriye iki gikorwa,  bemeza ko ibi bimenyetso bibafasha mu kazi kabo cyane mu kutabangamirana n’abanyamaguru, nk’uko Utazirubanda Herman ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri Moto yabisobanuye.

Icyumweru cyahariwe umuryango  Croix rouge ku isi hose gitangira taliki ya 01 kikarangira kuya 08 Gicurasi, kikaba cyibanda kubikorwa by’imibereho myiza y’abaturage.

Uretse iki gikorwa, cyo gusibura ibimenyetso byo mu muhanda, abagize uyu muryango muri kaminuza y’Umutara Polytechnic ngo hari n’ibindi bakoze birimo no kubakira abatishoboye.

Croix rouge ni umuryango mpuzamahanga utabara imbabare washinzwe n’uwitwa Henrico Dunant  mu mwaka 1859 ubwo yiyemezaga gufasha inkomere zari mu kibaya cya Sorferino zakomerekeye mu ntambara yahuzaga abafaransa n’abanya autichiya.

Mu Rwanda uyu muryango watangiye mu mwaka wa 1964 ukaba ukora ibikorwa byibanda kumibereho myiza y’abaturage birimo gufasha impunzi, kubakira abatishoboye, gutanga amaraso n’ibindi.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes