Rutsiro : Abatuye mu mbago z’ahazubakwa umuhanda wa Kaburimbo batangiye kubarirwa ngo bimurwe

Abatuye mu mbagoIbikorwa bibanziriza ikorwa ry’umuhanda Karongi – Rutsiro – Rubavu birarimbanyije, aho kuri ubu ibirimo gukorwa ari ugukura abaturage mu mbago z’ahazubakwa uwo muhanda, icyiciro cya mbere cyahereweho kikaba ari ukureba abafite amazu azagongwa n’uwo muhanda, noneho bakabarirwa kugira ngo bimurwe.

Ibyo bikorwa bibanziriza imirimo nyir’izina ngo biri kwihutishwa kugira ngo igihe cyo gutangira kubaka umuhanda kitazasanga hari abaturage bakiri mu mbago z’aho ugomba kunyura nk’uko bisobanurwa na Nshimyumuremyi Félix, umuyobozi w’ishami rishinzwe kubungabunga ibidukikije n’umutekano wo mu muhanda mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu (RTDA).

Nshimyumuremyi yagize ati : “Tugera ku nzu y’umuturage tukayiha nimero, umuturage akadutambagiza mu nzu ye ari na ko tugenda dufata ibipimo byayo, twarangiza tukamufotora, akaduha imyirondoro ye ndetse n’ibindi byangombwa byose bikenewe kugira ngo azabone indishyi ikwiye y’umutungo we, kugira ngo azishyurwe hakiri kare bityo ikorwa ry’umuhanda rizasange atakiri muri izo mbago yaragiye gushaka ahandi ho kuba”.

Kubara igiciro cya buri nzu ngo ntabwo habaho kugereranya ahubwo binjira mu nzu bagafata ibipimo byayo hamwe n’ibiyigize.

Kwimura abaturage biri gukorwa n’abize iby’ubwubatsi muri kaminuza ku buryo bazobereye mu kumenya ibigize inzu ndetse n’agaciro kabyo, bityo bakabihuza n’ibiciro bigenwa n’itegeko kuri buri kintu, bakabona agaciro nyir’izina k’inzu.

Abaturage babwiwe ko impamvu bishyurwa ibikorwa byabo biri ku butaka, nyamara ntibishyurwe ubutaka ari ukubera ko itegeko rivuga ko ubutaka ari ubwa leta, abaturage bakaba babukodesha. Iyo umuturage atwawe ubutaka butarenze 5% by’ubutaka bwose yari afite, icyo gihe ngo ntacyo leta imwishyura.

Ibi ngo ntabwo bigamije guhima umuturage kuko ari umwe mu bazagirirwa akamaro n’igikorwa remezo kigiye kuhashyirwa.

Nshimyumuremyi avuga ko muri icyo gikorwa cyo kwimura abaturage bagenda bahura n’imbogamizi za hato na hato kubera ko usanga abaturage bose bafite amazu ku muhanda badatuye hafi aho ku buryo igihe cyose babakeneye batabasha kubabona cyangwa se bose ntibabonekere icyarimwe.

Ikindi ni uko usanga hari abaturage batari baritabiriye gufunguza konti kugira ngo bazashyirirweho indishyi y’imitungo yabo. Igihe abo baturage bamara bari gushakisha nimero za konti na cyo ngo gitinza ibikorwa cyo kubimura kuko bakagombye kuba barazishatse mbere.

Na none mu miryango imwe n’imwe ngo hagenda haboneka amakimbirane ashingiye ku mitungo, ariko ibyo byose ngo bibasha gukemuka ku bufatanye n’inzego z’ibanze.

Bamwe mu baturage bagaragayeho uburiganya bwo kubaka amazu mashya no kuvugurura amazu asanzwe kugira ngo bazahabwe indishyi yisumbuyeho babwiwe ko ibyo bongeyeho nyuma y’uko bamaze kumenyeshwa ko igikorwa cyo kubaka umuhanda kigiye guca hafi aho bizakurwaho kandi batazabyishyurwa.

Abaturage bizejwe ko nta mpungenge bakwiye kugira z’uwaramuka acikanwe cyangwa se ufite ibye bishobora kwangirika nyuma kuko uwo bizagaragara nyuma ko ibye byangijwe azishyurwa.

Itegeko riteganya ko iyo umuturage amaze kwemera agaciro k’imitungo ye yabariwe akanabishyiraho umukono, agomba kuba yishyuwe mu gihe kitarenze iminsi 120 uhereye igihe yashyiriye umukono ku nyandiko igaragaza ibyo agomba kwishyurwa.

Amafaranga y’igikorwa cyo kwimura abaturage azatangwa na guverinoma y’u Rwanda, mu gihe umufatanyabikorwa mukuru w’igikorwa nyir’izina cyo kubaka umuhanda Karongi – Rutsiro – Rubavu ari banki nyafurika itsura amajyabere (BAD) ari na yo izatanga amafaranga.

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’uwo muhanda kizakorwa ari uguhera ahitwa i Pfunda mu karere ka Rubavu kugera i Gisiza mu karere ka Rutsiro hareshya n’ibirometero 48. Uwo muhanda uzatangira gukorwa mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha wa 2014 mu gihe ikindi gice cyawo kiva mu Gisiza kikagera i Rubengera mu karere ka Karongi kireshya n’ibirometero 21,6 na cyo kizakurikiraho nyuma.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes