Rubavu: ubuyobozi bwumvise nabi amabwiriza yo gucunga imihanda-Dr.Nzahabwanimana

Rubavu: ubuyobozi bwumvise nabi amabwiriza yo gucunga imihanda-Dr.Nzahabwanimana

Bimwe mubikorwa remezo byangijwe n’imvura mu karere ka Rubavu

Umunyamabanga wa leta muri minisitere y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Dr Nzahabwanimana Alex avuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwumvishe nabi amabwiriza yo gucunga imihanda.

Minisitiri Dr Nzahabwanimana avuga ko minisitere itanga amafaranga ibihumbi 30 000frw kuri kilometero imwe buri kwezi yo gukora kunkengero z’umuhanda mu turere, akavuga ko ayo mafaranga agomba guhabwa abaturage kugira ngo bakore ako kazi kandi bashobore kwiteza imbere no kwicyemurira ibibazo.

Rubavu: ubuyobozi bwumvise nabi amabwiriza yo gucunga imihanda-Dr.Nzahabwanimana

Aho guhabwa akazi ko gutunganya kunkengero barahacururiza

Dr Nzahabwanimana yatangaje ibi taliki ya 19/4/2013 nyuma yo gusura akarere ka Rubavu areba ibikorwa byemezo byangijwe n’imvura birimo imihanda n’ibiraro. Mu mirenge ya Kanama, Nyamyumba na Gisenyi akaba yaratunguwe no kuba amafaranga yoherezwa na Ministere buri kwezi ngo akoreshwe mu gucunga imihanda hakorwa ku nkengero adakoreshwa akabikwa ku karere karindiriye guha isoko rwiyemezamirimo, ibintu biciye ukubiri n’ibwiriza.

Nyuma yo kubaza abayobozi b’utugari n’imirenge bagasanga batazi ayo mafaranga, Dr Nzahabwanimana yagaragaje ko ubuyobozi bw’akarere bwumvishe nabi amabwiriza, asaba ko amafaranga atangwa buri kwezi agomba guhabwa abaturage mu gucunga inkengero z’imihanda bakora isuku, amafaranga bahabwa akabafasha kwishyura mituweli no kwicyemurira ibindi bibazo kandi ayo mafaranga abaturage bayahabwa mbere yo gutangira akazi.

Mu gihe gishize amafaranga yoherezwaga mu karere ka rubavu ayo mafaranga ntahabwe abaturage ngo bacunge inkengero z’imihanda kandi ntiyahawe na rwiyemezamirimo, bikaba intandaro yo kwangirika kw’ imihanda n’ibiraro mu karere ka Rubavu kuko inzego z’akarere zitabyitaho.

Uretse kuba hari ibikorwa remezo byangirika kubera imvura n’imwe mumihanda yakozwe vuba nka Musanze-Rubavu hari aho yatangiye kwangirika kubera kutitabwaho, ibi bikaba biterwa no kutagira abayitaho, abaturage bakaba bavuga ko ubuyobozi butabikurikirana uko bikwiye kandi kuyibungabunga hakiri kare byatuma iramba.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes