Rubavu: kutagira Gare bituma imihanda yangirika kurushaho bikangiza n’inyubako

kutagira Gare bituma

Imihanda inyurwamo cyane n’imodoka zitwara abagenzi yarangiritse

Abaturage bo mu mujyi wa gisenyi bavuga ko kuba aka karere kadafite aho imodoka zihagarara birimo kwangiza imihanda yo muri uyu mujyi bitewe n’ubwinshi bwazo n’aho zijya kuko ngo zangiza umuhanda zikawuvamo zikajya muyindi bigatuma bishomora gutera ikibazo cy’imyuzure mu minsi iri imbere.

Aho gare iherereye Nyakabungo imodoka ziyijyamo zibanje guca mu mihanda y’igitaka idakoze neza, abaturage bakavuga ko byaba byiza zivuye Nyakabungo zikoresheje umuhanda wa Kaburimbo kuko wagenewe ibinyabiziga ariko ngo gukoresha imihanda yo hagati aho abantu batuye irangirika ikarekamo amazi kuburyo bitera ibizenga.

Nubwo buri mpera z’ukwezi hakorwa imiganda ngo iyi mihanda ikoreshwa cyane n’imidoka zitwara abagenzi ntiyitabwaho, abaturage bakavuga ko ari uburangare bw’ubuyobozi mu kubungabunga ibikorwa remezo.

kutagira Gare bituma imihanda yangirika kurushaho bikangiza n’inyubako2

Imihanda yabaye ibisoro mu gihe hari umuhanda wa Kaburimbo wagombye gukoreshwa

Ikindi abaturage bibaza n’igihe gare izuzura ndetse n’imihanda akarere kavuga ko igiye gukorwa igatangira kuko umuryango w’ubukungu w’ibiyaga bigari CEPGL wamaze gutanga isoko kubagomba gukora imihanda mu karere ka Rubavu.

Kutita ku mihanda bituma

Kutita ku mihanda bituma yarajemo ibyuzi n’abayikoresha bikabagora

Ikindi kibazwa n’abaturage ni uburyo imidoka zikoresha iyi mihanda yangiritse nazo zangirika bikagira uruhare mu kubangiriza inyubako kubera ko hamwe amazi arenga imihanda akabatera mu ngo mu gihe hari Gare yubatswe na KBS hafi y’umuhanda wa Kaburimbo idakoreshwa.

kutagira Gare bituma imihanda yangirika kurushaho bikangiza n’inyubako

Gare yubatswe na KBS ariko idakoreshwa

Ibi bibazo by’imihanda mu karere ka Rubavu, umuyobozi w’akarere Sheikh Bahame Hassan avuga ko akarere katarabona ubushobozi bwo kubaka Gare nshya kuko aho igomba kujya ari ahari isoko naryo rigomba kwimukira mu isoko rishya riri kubakwa ariko amafaranga yo kurirangiza akaba adahari kuburyo bizadindiza kubona gare nshya.

kuba hadakoreshwa gare nshya yubatswe na KBS iri kumuhanda wa Kaburimbo, ngo abafite imodoka zitwara abagenzi banze kuyikoresha ngo kuko baba bagiye gukodeshwa na mugenzi wabo utwara abagenzi, abaturage bakavuga ko ubuyobozi bukwiye kwigana ubushishozi ikibazo cy’imihanda mu mujyi wa Gisenyi kuko ikomeje kwangirika cyane nubwo gare yaboneka kuzasana iyo mihanda byazagorana.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes