Nyabihu: Ikiraro cyo ku muhanda wa kaburimbo Mukamira-Ngororero cyangijwe n’amazi y’umugezi wa Nyamukongoro

Ikiraro cya Mukamira cyangijwe n’imvura kiranakaka ku mpande zacyo zombie ndetse no ku ruhande

Ikiraro cya Mukamira cyangijwe n’imvura kiranakaka ku mpande zacyo zombie ndetse no ku ruhande

Nyuma y’imvura nyinshi yaguye muri uku kwezi kwa Mata 2013, byatumye umugezi wa Nyamukongoro wuzura,amazi aba menshi cyane ku buryo yarenze ubushobozi bw’ikiraro,bikaba ngombwa ko anishakira inzira.

Mu gushaka inzira,aya mazi yangije ikiraro,kirakaka ku buryo  bigagagara ko cyangiritse ku mpande zacyo zombi. Uretse kwangirika,iki kiraro kikaba cyaranitse nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif yabidutangarije.

Bitewe n’uko uyu muhanda ufatwa nka mpuzamahanga nk’uko umuyobozi w’akarere Twahirwa Abdoulatif abivuga,twamubajije icyo bitegura gukora mu gukemura iki kibazo,kugira ngo akarere ka Nyabihu n’utundi bihana imbibi,n’abandi bakoresha uyu muhanda batajya mu bwigunge;akaba yaradutangarije ko bakoze ubuvugizi ku babishinzwe.

Uyu muyobozi yongeraho ko yishimira uburyo ikigo RTDA cyibifite mu nshingano zacyo, cyahise cyitabira kureba iki kibazo,kikahasura, kigafata amafoto ku hafite ibibazo bityo akaba akeka ko nacyo hari ingamba cyafashe kugira ngo kizatabare hakiri kare kugira ngo abakoresha uyu muhanda batazajya mu bwigunge.

Iki kiraro kiri ku muhanda wa Kaburimbo uhuza uturere twa Muhanga,Ngororero na Nyabihu ku buryo hatagize igikorwa hashobora kwangirika ubutwererane n’ubuhahirane bw’utu turere bukazamo inkomyi

Iki kiraro kiri ku muhanda wa Kaburimbo uhuza uturere twa Muhanga,Ngororero na Nyabihu ku buryo hatagize igikorwa hashobora kwangirika ubutwererane n’ubuhahirane bw’utu turere bukazamo inkomyi

Uyu muhanda ukaba uhuza akarere ka Nyabihu n’uturere nka Ngororero ndetse na Muhanga. Ukaba ufatwa nka mpuzamahanga nk’uko umuyobozi w’akarere abivuga,bitewe n’uko n’Abarundi bawukoresha baza gushaka ibirayi muri aka karere.

Kwangirika kw’iki kiraro,bikaba byagira ingaruka nyinshi ku bakoresha uyu muhanda. Nubwo hatarangirika cyane ku buryo byatuma imodoka zidatambuka,hatagize igikorwa hakiri kare iki kiraro kikaba cyateza ingaruka zirimo no kutabasha gukora ingendo ku binyabiziga byawukoreshaga.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes