Ngororero: Abubaka imihanda bagomba kubahiriza amasezerano bagirana na Leta bitaba ibyo bagasezera -Minisitiri Nzahabwanimana

Nyuma y’uruzinduko minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu yagiriye mu karere ka Ngororero kuwa 4 Mata 2013, yasabye abayobozi  gukurikirana ba rwiyemeza mirimo badakora akazi bahawe nkuko byari mumasezerano bitaba ibyo bakajya basezera bataruhanyije.

Minisitiri Nzahabwanimana Alexis yari yaje kwirebera ibibazo birebana no kudakorwa neza bivugwa ku muhanda wa kaburimbo Kazabe- Mukamira n’imihanda y’ibitaka 2 uwa Kazabe-Rutsiro n’uwa Ngororero-Muzanze unyuze ahitwa muri Vunga.

Ngororero: Abubaka imihanda bagomba kubahiriza amasezerano bagirana na Leta bitaba ibyo bagasezera -Minisitiri Nzahabwanimana

Hari aho imihanda yangizwa n’imigezi itarubakiwe neza na ba rwiyemezamirimo

Kubirebana n’umuhanda kazabe-Rutsiro yasanze rwiyemezamirimo wawupatanye atarubahirije amasezerano kuko yari yariyemeje kuwukora mu gihe cy’amezi 14 none amaze amezi 48 atarawurangiza. Minisitiri Nzahabwanimana yamusabye kuba yawurangije bitarenze muri Gicurasi 2013, kandi akawutsindagira wose uko wakabaye nk’uko biri mu masezerano, agatunganya inzira z’amazi kandi akubaka ikiraro kiri ku mugezi wa Satinsyi ku buryo uwo mugezi utazongera kwangiza ibidukikije igihe wuzuye.

Ku muhanda wa Ngororero-Musanze hari ikibazo cy’ikiraro cyatwawe n’umugezi wa Satinsyi hafi y’aho wirohera muri Nyabarongo. Kubera ko kubaka icyo kiraro bizatwara igihe kirekire hafashwe umwanzuro ko haba hubatswe iteme ry’agateganyo bityo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu bigakomeza igihe hagitegerejwe ko hazubakwa ikiraro gikomeye kuko uwo muhanda uzashyirwamo kaburimbo kuko uhuza u Rwanda na Uganda.

 

Ku muhanda wa kaburimbo  Kazabe-Mukamira Minisitiri Nzahabwanimana yasanze ugiye gusenyuka ahantu hanyuranye kubera inkangu. Aho ni ahitwa i Buyungu, Gitega na Gatega mu murenge wa Hindiro no ku gahanda kajya muri centre ya Kabaya mu murenge wa Kabaya.

H afashwe umwanzuro ko hashakwa ba rwiyemezamirimo batangira inkangu zitaratwara kaburimbo maze byagaragara ko bizatwara amafaranga y’umurengera hakazafatwa icyemezo cyo kuyobya iyi kaburimbo igakatira ku murenge wa Hindiro igahinguka mu Gatega  inyuze mu kagari ka Rwamiko.

Ngororero: Abubaka imihanda bagomba kubahiriza amasezerano bagirana na Leta bitaba ibyo bagasezera -Minisitiri Nzahabwanimana

Ku kabaya ho hafashwe icyemezo ko bitarenze Gicurasi 2013 rwiyemezamirimo yaba yarangije gusibanganya inkangu igiye gutwara umuhanda hamara gukomera akazarenzaho kaburimbo. Ibi byiyemejwe na sosiyete y’abashinwa ikora imihanda.

Minisitiri Nzahabwanimana yaboneyeho gusaba abubaka ku nkengero z’imihanda kutarengerera bakubahiriza metero 25 bitaruye umuhanda nk’uko bisabwa n’amategeko.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes