Ngoma: Abashoferi bararegwa kugenda nabi mu muhanda kubera gukwepa amadodani

Abanyamaguru bakoresha umuhanda uva ahitwa rond-point ujya mu mujyi wa Kibungo,baravuga ko batewe impungenge n’imodoka zikwepa dodani zikenda kubagongera mu nzira yabo.

 Dodani zivugwa, ziherereye munsi y’akarere ka Ngoma ndetse niziri imbere ya Economat general ya diyosezi gatorika ya Kibungo.

 Abagenzi bagenda n’amaguru bavuga ko  abanyamaguru benshi benda kuhagongerwa n’abashoferi baba batwaye ibinyabiziga bitandukanye birimo imodoka na za moto,biba byanga guca kuri dodani maze bigakatira kuruhande aho abanyamaguru banyura.

 Umugenzi umwe twasanze amaze kurenga kuri izi dodani yavuze ko nihadafatwa ingamba bazibuka gukumira bahagongeye umuntu.

Yagize ati” Uba uri kugenda wajya kumva ukumva ipine y’ imodoka ikunyuze ku kirenge iguturutse inyuma iri kwanga kunyura kuri dodani igaca aho abanyamaguru banyura. Ntawe barahagongera ariko abo zimaze guhusha ni benshi. Ikibazo ni uko ziza zifite umuvuduko mwinshi, kuburyo wikanze ugakwepa yahita ikugonga.”

 Kuruhande rw’abashoferi bo bemera ko ari amakosa koko baba bakora, ariko ko kunyura kuri dodane bibagora bagahitamo guhita banyura kuruhande. Hari n’abavuga ko dodani zica imodoka kandi zijena mu muhanda.

Biragoye kubona imodoka yubahirije izi dodani kuko usanga mumodoka icumi zica aha imodoka imwe gusa ariyo yubahiriza igaca muri dodadani idaciye kuruhande.

 Polisi ishami rishinzwe gucunga umutekano mu muhanda (traffic police) ryigeze  gukora ikimeze nk’umukwabu wo guhana imodoka yose  ikwepye dodani ica mukayira k’abanyamaguru,abashoferi benshi bacibwa amande, gusa police  ntiyongeye kubikora.

 Abanyamaguru barasaba ko iki kibazo cyakurikiranwa nta muntu urahasiga ubuzima kubera kugongwa kuko ngo uyu muco wo guhohotera abanyamaguru kuri za dodani ukabije.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes