Muhanga: Ibinyabiziga biri mu bikemangwa mu kwanga gutanga umusoro

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere Uhagaze Francoise aratangaza ko ibinyabiziga biri mu biza ku isonga mu kwanga gutanga umusoro nkana.

Amatagisi voiture menshi akaba ashyirwa mu majwi n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ko yanga gutaga imisoro nkana kuko atari make agira ibinyoma bitandukanye bituma atishyura imisoro.

Uhagaze avuga ko aya matagisi usanga mu byangombwa byayo barandikishije ko ari imodoka zikoreshwa imirimo isanzwe itajyanye n’ibibyara inyungu.

Ikindi kibazo gihari uyu muyobozi avuga akaba ari uko izi modoka zikora tagisi ziba zidasize amarange yabugenewe, ibi ngo bikaba biteza akajagari mu matagisi ndetse bikaba binateza ikibazo mu buyobozi mu gihe bashaka kumenya ayishyuzwa.

Uhagaze avuga ko abenshi banga gushyiraho irange ku modoka bavuga ko gushyiraho irangi bibahendesha.

Si aya mamodoka gusa ashyirwa mu majwi kuko n’abatwara moto zitwara abagenzi nabo bakoresha izi moto nk’aho zitabyara inyungu.

Yagize ati : “hari abamotari dufata bahetse abagenzi bakatubwira ko ari ikiraka bariho, ukibaza ukuntu bahora ku kiraka bikayoberana”.

Akomeza avuga ko amafaranga basoreshwa atari menshi kuko ngo moto zisoreshwa amafaranga ibihumbi bine; amafaranga avuga ko bayakorera umunsi umwe.

Imodoka zikora tagisi zo zikaba zisora amafaranga ibihumbi 40 y’u Rwanda.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes