Kayonza: Abitabiriye ikizami cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku buryo bw’agateganyo ntibabaye benshi

Kayonza: Abitabiriye ikizami cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku buryo bw’agateganyo ntibabaye benshi

Abantu bitabiraye gukora ikizami cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku buryo bw’agateganyo ntibabaye benshi nk’uko bamwe mu bakoze icyo kizami babikekaga. Icyo kizami cyakozwe kuru uyu wakabiri tariki 02/04/2013 mu karere ka Kayonza, gikorwa n’abantu bagera muri 300 ugereranyije.

Hari abongeye gukora icyo kizami mu karere ka Kayonza nyuma y’uko bari banagikoreye mu mujyi wa Kigali. Bavuze ko ubwo icyo kizami cyakorwaga mu mujyi wa Kigali cyari cyitabiriwe n’abantu benshi cyane kuko abari bagikoze bendaga kuzura muri Stade Amahoro.

Uwitwa Nsanzamahoro Didier wari wakoreye icyo kizami mu mujyi wa Kigali yagize ati “Naragikoze ariko numvaga nta cyizere cyo gutsinda mfite mpita niyandikisha ngo nzongere nkorere i Kayonza. Hano wagira ngo abantu ntibamenye ko ikizami gihari kuko urabona batacyitabiriye”

Ikizami cyakorewe ku kibuga cy’umupira w’amaguru cyo mu murenge wa Mukarange, benshi mu bacyitabiriye bakaba ari abo mu murenge wa Mukarange n’indi mirenge byegeranye.

N’ubwo ikizami cyakorewe i Kayonza kititabiriwe cyane, cyagaragayemo abantu bagera kuri bane bahise bahabwa zeru kubera ko batakurikije amabwiriza agenga ikizami bari bamenyeshejwe mbere y’uko batangira kugikora.

Abahawe amazeru ntibabyishimiye, ariko nanone ntibarenganyijwe kuko habayeho umwanya uhagije wo kubamenyesha amabwiriza agenga ikizami nk’uko benshi mu bagikoze babyemeje.

Buri mwaka hatangwa ibizami by’impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo n’iza burundu. Ibyo bizami bikorwa mu turere twose tw’igihugu bigakorwa mu buryo bwa rusange no mu mashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga ku buryo bw’umwihariko.

Buri karere k’igihugu kagiye kagenerwa umunsi wa ko wo gukoreraho ikizami, aho inzego zibishinzwe zizajya zisanga abantu biyandikishije muri buri karere bagahabwa ikizami. Abatabashijw kwitwara neza mu kizami cy’uyu munsi barashishikarizwa guhita biyandikisha mu mashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, kugira ngo bazahite bongera gukora ikindi kizami kizakorwa tariki 29/04/2013.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes