KARONGI: Kirinda ngo bakeneye umuhanda “w’umukara”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi buravuga ko bukeneye umuhanda “umukara” uhuza Kirinda na Nyanza ya Butare kuko uwo muhanda ufite amateka kandi ukaba ari nyabagendwa.

KARONGI: Kirinda ngo bakeneye umuhanda “w’umukara”Umuhanda w’umukara bishatse kuvuga kaburimbo, gitifu w’umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi Niyihaba Thomas yavuze ko ukenewe kubera ko ari umuhanda w’ingirakamaro dore ko uhuza uturere tubili Karongi na Nyanza unyuze i Kirinda ho mu kagari ka Shyembe.

Niyihaba Thomas yavuze ko bakeneye uwo muhanda, ubwo yakiraga abayobozi batandukanye bari bagiye gusoza icyunamo cya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, umuhango wabereye mu murenge wa Murambi ku rwego rw’akarere.

Muri abo bayobozi, harimo Intumwa ya Rubanda Rwabuhihi Ezechias, ukomoka ahahoze ari muri perefegitura ya Kibuye (Karongi). Rwabuhihi yijeje ubuyobozi bwa Murambi ko hari icyizere ko uwo muhanda uzashyira ugakorwa, kuko nawe yemeza ko ufite amateka akomeye. Yabisobanuye agira ati:

Uyu muhanda wa Kirinda ni umuhanda mpuzamahanga kuva na kera kuko wahuga u Rwanda na Zaire (RDC) kandi wari nyabagendwa mu gihe cy’ubukoloni.

Ibi Depite Rwabuhihi yabivuze nk’umuntu uhazi neza yize amashuli abanza, mbere y’uko ababyeyi be bahungira i mahanga bahunze ubwicanyi bwari butangiye gukorerwa abatutsi mu gihe cy’ingirwa-mpinduramatwara yo mu 1959.

Rwabihihi ngo yizeye ko uriya muhanda ntakabuza uzageraho ugakorwa, kuko n’uhuza Karongi Nyamasheke na Rusizi nawo watangiye gukorwa kandi ukaba ari mpuzamanga kuko uhuza u Rwanda na Congo unyuze muri utwo turere uko ari dutatu.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes